MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
22/08/2026

Abagore bo mu Karere ka Rwamagana basabwe gukomeza kwigirira icyizere, kwitabira ibikorwa bibateza imbere no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’imiryango yabo n’Igihugu.

Ibi byagarutsweho ku wa 21 Kanama 2026, mu nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rwamagana yabereye mu nzu mberabyombi ya G.S St Aloys Rwamagana, aho hanagaragajwe ko umubare munini w’abagore bo muri aka Karere bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere.

Imibare yatangajwe muri iyi nteko igaragaza ko mu Karere ka Rwamagana habarurwa abagore 241,159, bangana na 49.7% by’abaturage bose b’aka Karere, bagera kuri 484,953.

Muri aba bagore, 217,043 bari mu bikorwa by’iterambere, bingana na 90% by’abagore bose batuye mu Karere ka Rwamagana.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rwamagana, Uwanyirigira Claudine, yabwiye MUHAZIYACU ko umugore afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’urugo, bityo ko akwiye kwigirira icyizere no kudatinya gukora.

Yagize ati: “Umugore ni Mutima w’urugo. Ndasaba abagore bo mu Karere ka Rwamagana kuba ba Mutima w’urugo nyawe, bitinyuke bakomeze bakore, bakorere umuryango, bakunde umuryango.”

Uwanyirigira yakomeje asaba abagore kudategereza ko bahabwa imishinga minini kugira ngo batere imbere, ahubwo bagatangira gukoresha amahirwe n’ubushobozi bafite, bakagenda bagura ibikorwa byabo uko ubushobozi bwiyongera.

Yagaragaje kandi ko kuba 90% by’abagore bo muri Rwamagana bari mu bikorwa by’iterambere ari ikimenyetso cy’uko abagore bamaze kumva neza uruhare bafite mu iterambere ry’imiryango n’iry’Igihugu.

Munezero Clarisse wo mu Murenge wa Muyumbu ni umwe mu bagore bavuga ko ibikorwa byo kwihangira imirimo byamufashije kwiteza imbere. Yavuze ko yatangiye ubudozi mu 2023 afite imashini imwe, ariko ubu akaba afite eshanu.

Ati: “Ndi umudozi, natangiye ubudozi mu 2023 ntangirana imashini imwe, ubu mfite imashini eshanu. Uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango aho dutuye rurigaragaza.”

Munezero yavuze ko abagore bamaze kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi, ubuhinzi, ubworozi n’imishinga ibyara inyungu, ashimangira ko ibyo bikorwa bigira uruhare mu kuzamura imibereho y’imiryango.

Ati: “Abagore turi mu bintu bitandukanye. Mpagarariye urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda mu muryango wa Mastercard Foundation. Urumva ko abagore dufite uruhare rukomeye mu iterambere ryaba iry’umuryango n’Igihugu muri rusange.”

Yasabye bagenzi be gukura amaboko mu mifuka, bakagira ubutwari bwo gutangira imishinga n’iyo yaba mito, aho gukomeza gutegereza igishoro kinini.

Abitabiriye iyi nteko basabwe kandi gukomeza gukorera hamwe, gukoresha neza amahirwe ahari, kwitabira gahunda zibafasha kongera ubushobozi no guharanira ko ibikorwa byabo bibyara inyungu zirambye.

Inama y’Igihugu y’Abagore ikomeje gushishikariza abagore kugira uruhare mu miyoborere, mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage, kugira ngo iterambere ry’umuryango rishingire ku ruhare rwa buri wese.

Ibikorwa bamwe mu abagore bo muri Rwamagana bagaragaje bakora mu rwego rwo kwiteza imbere
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwitabire inteko rusange y’inama y’Igihugu y’abagore

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026
Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi
Abagore

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

22/08/2026
Abahizi SACCO Ngoma yeretse urubyiruko ahari amahirwe y’iterambere
Ubukungu

Abahizi SACCO Ngoma yeretse urubyiruko ahari amahirwe y’iterambere

21/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU