Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Ingabire Benoit, yasabye urubyiruko rwabuze ubutaka bwo gukoreraho ubuhinzi gushakisha ubutaka bwa Leta butabyazwa umusaruro, rukabukoresha mu bikorwa bibateza imbere.
Yabigarutseho kuri uyu wa 21 Kanama 2026, ubwo yifatanyaga n’abafatanyabikorwa batandukanye mu biganiro byiga ku mbogamizi zikigaragara mu kubona imari yo guteza imbere ubuhinzi.
Ibi biganiro byateguwe na Pro-Femmes/Twese Hamwe (PFTH) mu rwego rwa SERVE Project, umushinga ugamije gushyigikira urubyiruko ruri mu buhinzi, cyane cyane urwiganjemo abagore.
Muri ibi biganiro, abitabiriye barebeye hamwe imbogamizi zituma urubyiruko rutabasha kugira uruhare rufatika mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ubuhinzi.
Mu bibazo byagaragajwe harimo kutabona igishoro gihagije, harimo n’ubutaka, ubumenyi budahagije ku buhinzi n’ubworozi bugezweho ndetse n’ububasha buke cyane cyane ku bagore ku mutungo ukorerwaho.
Umunyamakuru Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma Ingabire Benoit yavuze ko mu gihe ubutaka bwo guhingaho bukenewe n’abantu benshi kandi butiyongera, hari ubutaka bwa Leta budakoreshwa bushobora guhabwa abashaka kububyaza umusaruro.
Ati: “Mu Karere ka Ngoma ubutaka bukenewe n’abantu benshi, navuga ko butaniyongera kandi tukanashishikariza n’urubyiruko kugira icyerekezo biteza imbere ariko byose bisaba kuba bafite ubushobozi. Hari ahantu hari ubutaka bwa Leta kandi ntabwo akarere kabujije abantu kubukoresha, tunifuza ko babukoresha bakabubyaza umusaruro.”
Yasabye kandi urubyiruko kwegera abafite ubutaka butabyazwa umusaruro, bakaganira ku buryo bwakoreshwa, kuko ibi bishobora gufasha kongera ubutaka bukorerwamo ubuhinzi ndetse n’umusaruro ubukomokaho.
Gitifu Ingabire, yanashimangiye ko kwishyira hamwe bishobora gufasha urubyiruko kubona ubushobozi n’ubutaka bwo gukoreraho, aho yasabye ko bashobora gukorera mu matsinda mato cyangwa mu makoperative.
Ati: “Ibyo byose muzabigeraho ari uko mwishyize hamwe, mwishyize hamwe muri babiri muri batatu cyangwa bane, cyangwa se niyo byaba itsinda mukareba bwa butaka buri hariya iwanyu butabyazwa umusaruro, bukaba bwakoreshwa. Twebwe nk’akarere muzagende mutubwire aho buherereye, Umurenge, akagari, aho mwabona hari ubutaka butabyazwa umusaruro mwatubwira tukabubaha. Kububaha ntabwo bisaba ibintu byinshi ni ibintu byoroshye cyane.”
Mu zindi mbogamizi zagaragajwe harimo kubura inguzanyo, izo bemererwa zigatinda ndetse n’ubwishingizi butagera kuri bose.
Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe ivuga ko hakenewe serivisi z’imari zijyanye n’imiterere y’uruhererekane nyongeragaciro rw’ubuhinzi, uburyo bworoshye bwo kwishyura ndetse no kongera ubumenyi bw’abahinzi ku bicuruzwa by’imari biboneka.










