MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ubuhinzi budakomeretsa ubutaka bubonwa nk’igisubizo cyo kongera umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
22/08/2026
Umurima wamaze gutegurwa mu buryo busigasira ubutaka

Umurima wamaze gutegurwa mu buryo busigasira ubutaka

Muri politiki y’ubuhinzi ubu mu Rwanda hatangiye gukoreshwa gahunda y’ubuhinzi budakomeretsa ubutaka, igamije kubungabunga ubuhehere bw’ubutaka, kongera umusaruro no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe; bamwe mu bahinzi babugerageje bemeza ko aribwo bubereye Iburasirazuba.

Mu biganiro bitandukanye hirya no hino mu turere twose uko ari turindwi tw’Intara y’Iburasirazuba, iyo bageze ku kwitegura igihembwe cy’ihinga A 2027 bibutsa ko abaturage bakwiye gukoresha ubu buryo bwo guhinga baharura ibyatsi, bagacukura imyobo izaterwamo imbuto, ndetse bakazasasira imyaka yabo.

Mu murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza ubwo hizihizwaga umunsi w’Umuganura hari bamwe mu bahinzi bakoresheje ubu buryo nk’igerageza, batanze ubuhamya.

Aba bahinzi bemeza ko ubuhinzi budakomeretsa ubutaka, bwongera umusaruro kandi bugakoresha amafaranga macye kurusha uko babigenzaga mbere.

Uwambaye Grace yemeza ko ubuhinzi budacokoje ubutaka burinda kugundura ubutaka, yakomeje agira ati: “Imvura iyo iguye kuko mba narasasiye ubutaka, ya mazi yibika ku isaso, igihe cy’izuba mba meze nk’uwuhira imyaka.”

Ubu buryo ngo bugabanya imirimo y’umuhinzi n’amafaranga yayitangagaho irimo nko kurimisha, gutera; ndetse n’umwanya byatwaraga.

Aba bahinzi bemeza ko ubu buhinzi bwunguka inshuro eshatu kurusha ubuhinzi bwari busanzwe bwa gakondo nk’uko bivugwa na Ribakare Onesphore, yagize ati: “Nta muntu waharuye umurima watinze gutera, umusaruro uratubuka, ufite ubushobozi bwo gusasira umusaruro wariyongereye, ukurikije izuba rikunze kutwibasira ubu nibwo buryo dukeneye.”

Akomeza avuga ko ahakoreshejwe ubu buhinzi ku gihingwa cy’ibigori umusaruro wavuye kuri toni 4 kuri Hegitari ubu bageze kuri toni 7, aba bahinzi bemeza ko ubuhinzi busanzwe kuri Hegitari harimo imirimo yose yo gutegura ubutaka kugeza bateye imbuto byibuze umuhinzi yishyura amafaranga ibihumbi 250Frw.

Nyamara ngo ku wakoresheje uburyo bwo kudacokoza ubutaka bagaharura, ageza igihe cyo gutera akoresheje amafaranga ibihumbi 80Frwgusa.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence ubwo bari mu nama y’ubuhinzi na we yagarutse kuri iyi gahunda ndetse avuga ko ubu mu byanya bigega FOBASI ho iyi gahunda yaratangiye dore habarurwa hegitari zirenga ibihumbi 60 zizahingwaho imyaka hifashishijwe ubu buryo muri iyi Ntara.

Mu kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi-RAB hari gahunda yo gushyigikira ubu buryo ku bantu bahinga ku buso bugari, ahari hamenyerewe gukoreshwa imashini.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro asaba ibigo bitanga serivisi zo guhinga ku buso bugari hifashishijwe imashini ko nabo bashaka imashini zidakomeretsa ubutaka kuko hari aho zageragejwe kandi zikora neza.

Yakomeje agira ati: “Ubu buhinzi twabugerageje twifashishije ubushakashatsi na RICA n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, tugira ngo tubashe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere”

Gukoresha izi mashini byageragerejwe mu karere ka Bugesera kandi hagaragaye ko ubu buryo butanga umusaruro.

Mu Gihugu hose ubu buhinzi buteganyijwe ko buzakorerwa ku buso bwa hegitari ibihumbi 100, ubwinshi muri bwo buzaba buri mu Burasirazuba kuko n’ubusanzwe niho hari ubutaka bunini bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi.

Umurima wamaze gutegurwa mu buryo busigasira ubutaka
Dr.Florence Uwamahoro, Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RAB
Bamwe mu bahinzi bakoresheje ubuhinzi budakomeretsa ubutaka bamurikiraga abayobozi umusaruro wavuyemo, aha hari ku munsi w’Umuganura 2026 i Rukara

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026
N’iyo twavuga ngo ni inzoga zemewe, ubusinzi si wane- Meya Mutabazi Richard
Amakuru

N’iyo twavuga ngo ni inzoga zemewe, ubusinzi si wane- Meya Mutabazi Richard

20/08/2026
Urubyiruko rwo muri Ngoma na Kirehe rwifuza ko imyaka yo kunywa inzoga izamurwa
Urubyiruko

Urubyiruko rwo muri Ngoma na Kirehe rwifuza ko imyaka yo kunywa inzoga izamurwa

18/08/2026
Kirehe-Nasho: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu bane abandi benshi barakomereka
Amakuru

Kirehe-Nasho: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu bane abandi benshi barakomereka

17/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU