Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard asaba abato n’abakuru gushyira imbaraga mu kuyobora urubyiruko mu nzira zo kureka kunywa inzoga ngo kuko ari kimwe mu bisubizo bizatuma Igihugu kigira ahazaza heza hafite abaturage bafite ubuzima bwiza n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Mu biganiro bitandukanye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bufatanyije n’izindi nzego ntibahwema guha ibiganiro urubyiruko bibashishikariza kureka kunywa ibiyobyabwenge ndetse no kureka inzoga kugira ngo bizabafashe kugira icyerekezo cy’ubuzima bwabo n’ubw’Igihugu muri rusange.
Ni muri urwo rwego kandi Leta y’u Rwanda yatangije ibiganiro nyungaranabitekerezo mu muryango mugari ku rwego rw’uturere, bigamije guhangana n’ikibazo gihangayikishije cy’inzoga zitujuje ubuziranenge zikoreshwa n’urubyiruko, bityo bikaba byangiza n’imibanire mu muryango.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard aherutse guha urubyiruko, yarugiriye inama yo kureka burundu inzoga kugira ngo rwiyubake ndetse rwubake n’Igihugu.
Ati: “Nk’abakuru tugomba gufata icyemezo kugira ngo turengere rwa rubyiruko. N’iyo twavuga ngo ni inzoga zemewe, ubusinzi si wane! Inzoga si nziza. Rwose nta muntu uterwa ishema ngo ni uko yanyoye, ntacyo bimaze pe! Tubireke, niba hari abakuze banywa inzoga, banywe mu rugero, ariko nkatwe abakiri batoya, rwose nabagira inama yo kuzihorera; uretse no kunywa ibyuma, n’izisanzwe mubishoboye muzireke nta kindi zongeraho.”
Giramata Angelique, ni umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Ntarama, ahamagarira urubyiruko gufata umwanzuro wo kureka inzoga n’ibindi biyobyabwenge.
Ati: “Icyo nashishikariza bagenzi banjye ni uko ugomba gufata umwanzuro ukareka inzoga n’ibiyobyabwenge, ukabyamagana aho biva bikagera kugira ngo tugire ubuzima bwiza.”
Umutoniwase Denyse wo mu Murenge wa Nyamata, na we ashishikariza urubyiruko rugenzi rwe kutishora mu biyobyabwenge, ati:“Ndashishikariza urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge cyane cyane ko bidutera n’indwara z’umubiri turetse n’ibindi bituyobyamo ubwenge ariko binadutera n’ibindi bibazo by’umubiri.”
Igikorwa cyo gushishikariza abaturage cyane cyane urubyiruko kureka no kwamaganira kure ibiyobyabwenge, cyaguwe mu Gihugu cyose ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi (MOYA), ndetse n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma (OGS), bafatanyije n’inzego z’intara, uturere, ndetse n’abaturage.










