MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
22/08/2026

Irondo ry’Umwuga rikorera mu Kagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana, ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu, nyuma y’ubufatanye n’inzego z’umutekano.

Uwo mugabo wafashwe ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro ku wa 22 Kanama 2026, aho agiye gukurikiranwa ku byaha akekwaho.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’Irondo ry’Umwuga ry’Akagari ka Cyanya n’inzego z’umutekano, mu rwego rwo gukumira ibyaha no kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Munyakindi Eric, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyanya, yabwiye MUHAZIYACU ko ukekwaho kwiba izo nka ari mu maboko ya Polisi ya Kigabiro, ashimangira ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano ari ingenzi mu kurwanya ibyaha.

Yagize ati: “Twamufashe ari kuri Polisi ya Kigabiro, turasaba abaturage, turabashishikariza ko bajya batangira amakuru ku gihe, bakamenyesha inzego z’umutekano ndetse n’izindi z’ubuyobozi zibishinzwe, kuko turahari umunsi ku wundi ngo tubafashe.”

Munyakindi yashimangiye ko gutanga amakuru ku gihe bifasha inzego z’umutekano gukumira ibyaha no gufata ababikekwaho, asaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’aho batuye.

Yavuze kandi ko ubufatanye hagati y’abaturage, Irondo ry’Umwuga, Polisi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ari ingenzi mu kurinda ubuzima n’umutungo w’abaturage, by’umwihariko amatungo agize umutungo ukomeye ku miryango myinshi.

Nyuma yo kuboneka, inka eshatu zari zaribwe zasubijwe nyirazo Murenzi, mu gihe umugabo ukekwaho kuziba ,  yashyikirijwe inzego zibishinzwe kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza no gukurikizwa inzira ziteganywa n’amategeko.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026
Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi
Abagore

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

22/08/2026
Abahizi SACCO Ngoma yeretse urubyiruko ahari amahirwe y’iterambere
Ubukungu

Abahizi SACCO Ngoma yeretse urubyiruko ahari amahirwe y’iterambere

21/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU