MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abahizi SACCO Ngoma yeretse urubyiruko ahari amahirwe y’iterambere

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
21/08/2026

Ubuyobozi bwa “Abahizi SACCO Ngoma” bwakanguriye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no gukoresha amahirwe ahari yo kwiteza imbere, birimo kubona inguzanyo zunganirwa n’ingwate ya BRD.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi wa SACCO Abahizi, Mwenedata Manzi Fulgence, kuri uyu wa 20 Kanama 2026, ubwo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Kibungo, habaga ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Ku nsanganyamatsiko igira iti: “Urubyiruko oya ku biyobyabwenge. Yego Ku Hazaza heza.”

Mwenedata yavuze ko Abahizi SACCO Ngoma ikorana n’urubyiruko rukora imirimo itandukanye, kandi ko inguzanyo zitangwa atari iz’abakora Mobile Money gusa, ahubwo ko n’undi wese ufite igikorwa ashobora kuzigeraho.

Ati: “SACCO dukorana n’urubyiruko rushoboye kandi rushobotse, waba uri umukarani, umunyonzi, umuhinzi, umworozi, mu bukorikori hari n’abo nabonye bakina ama theatre. Dufite inguzanyo zigenewe abakora mobile money gusa mbisubiremo, dukorana n’abantu bashobotse, ku rubyiruko aho wajya ku ishami ryacu hose, ikintu cya mbere usabwa ni ugufunguza konte, ukizigamira, amahirwe yose azabonwa n’umuntu wafunguje konti.”

Yasobanuye ko urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi na rwo rushobora kubona inguzanyo zo guteza imbere ibikorwa byarwo, aho inyungu kuri izo nguzanyo zashyizwe kuri 9%.

Ati: “Urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi uno munsi tubagenera inguzanyo zo gukora ubwo buhinzi n’ubworozi, tukabagenera 9%, y’inyungu yayo. Urubyiruko rwibumbiye hamwe, BRD yemera kubatangira ingwate. Abari mu bugeni n’ubuhanzi tubafitiye inguzanyo tubaha inyungu ku 9%.”

Mwenedata yasabye urubyiruko kutarebera ayo mahirwe kure, ahubwo rukegera amashami ya SACCO kugira ngo rusobanurirwe ibisabwa kandi rufashwe kubona inguzanyo zijyanye n’ibikorwa byarwo.

Bamwe mu rubyiruko baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko nyuma yo gusobanurirwa amahirwe ari muri SACCO, biteguye kuyabyaza umusaruro kugira ngo bateze imbere ibikorwa bakora.

Nkundwabanake wo mu Kibungo yagize ati: “Natwe nk’urubyiruko tugiye kwiyandikisha dufate inguzanyo tubashe kwiteza imbere mu gukora ubunyonzi no guhinga. Turashimira ubuyobozi bwadusobanuriye uko twakwiteza imbere.”

Mugeza Seth, umwe mu banyonzi, na we yagize ati: “Nkatwe nk’abanyonzi ntabwo twari tuzi ko twakaka inguzanyo muri SACCO ariko twamenye ko zihari kandi ko BRD yatwishingira ku buryo natwe dushaka amafaranga.”

Ubu bukangurambaga bwibanze ku gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no guhitamo ibikorwa bibafasha kubaka ejo hazaza heza, birimo kwihangira imirimo, gukora ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori ndetse n’ubugeni n’ubuhanzi.

Urubyiruko rwagaragarijwe ahari amahirwe
Mwenedata Manzi Fulgence, Umuyobozi wa SACCO Abahizi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026
Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi
Abagore

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira

Itangazo ryo guhindura amazina: NYIRAKIMONYO Rosine

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU