MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Imikino y’abatarabigize umwuga yitezweho gufasha mu guhindura imyumvire y’urubyiruko

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
17/08/2026

Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bari mu biruhuko, guteza imbere impano za siporo no kwegera urubyiruko hifashishijwe imikino, mu Karere ka Nyagatare hatangijwe irushanwa ry’amakipe y’abatarabigize umwuga, aho rizifashishwa no mu bukangurambaga kuri gahunda zitandukanye za Leta.

Iri rushanwa rigamije kandi gukangurira urubyiruko kwirinda inzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, kurwanya ihohotera iryo ari ryo ryose, kubaka imiryango ishoboye kandi itekanye ndetse no kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry’Igihugu.

Ku ikubitiro, ku wa 16 Kanama 2026, ikipe ya Bushoga FC yatsinze Hope FC igitego kimwe ku busa (1-0), mu mukino wabereye kuri sitade ya Karere ka Nyagatare. Igitego rukumbi cy’uyu mukino cyatsinzwe mu gice cya mbere na Tuyisenge Savio wa Bushoga FC.

Atangiza iri rushanwa, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yasabye urubyiruko kurangwa n’imyitwarire iboneye no kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Turakangurira urubyiruko kwirinda inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, ndetse bagatanga amakuru ku gihe y’aho byaba bikigaragara kugira ngo bimenwe.”

Visi Meya Murekatete yavuze ko urubyiruko ruri mu bantu Igihugu gitezeho imbaraga n’umusaruro, bityo ko kwishora mu biyobyabwenge bishobora kurubuza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati: “Uwabaswe n’ibiyobyabwenge ntabwo abasha gukina cyangwa ngo akore ibiteza imbere umuryango n’Igihugu muri rusange, rero mugomba kumva ko kwitabira gahunda zashyizweho na Leta namwe bibareba.”

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iri rushanwa bavuga ko imikino nk’iyi ituma babona umwanya wo kwidagadura no guteza imbere impano zabo, ariko ikaba n’umwanya mwiza wo guhura n’abayobozi bakabagezaho ubutumwa n’impanuro zijyanye n’iterambere ryabo.

Kayishema Ismael, umukinnyi wa Lion FC, yavuze ko siporo ituma urubyiruko rumenyana kandi ikarufasha kwegera Ubuyobozi.

Yagize ati: “Uretse kuba siporo ari ubuzima, ariko nanone ifasha urubyiruko kumenyana no kuzamura ubucuti, ndetse ni ikiraro gihuza ubuyobozi n’urubyiruko kugira ngo rusobanurirwe uruhare rwarwo mu iterambere ry’Igihugu.”

Tuyisenge Savio ukinira Bushoga FC, ari na we watsinze igitego cyahesheje ikipe ye intsinzi, na we ahamya ko iri rushanwa rituma urubyiruko ruhura, rukunga ubumwe ndetse rukabona n’umwanya wo kuganira n’ubuyobozi.

Yagize ati: “Imikino nk’iyi ihuza urubyiruko ni myiza cyane. Uretse kuba twidagadura, ariko ituma twunga ubumwe ndetse n’ubushuti. Nk’amakipe usanga aturuka ahantu hitaruye umujyi, bityo natwe tukabasha kuganira n’ubuyobozi, na bwo bukaboneraho kutubwira icyerekezo cy’Igihugu cyacu, cyane ko urubyiruko ari twebwe nk’inkingi y’Igihugu n’iterambere ryacyo.”

Usengimana Richard, na we ukinira Lion FC, yavuze ko imikino itanga amahirwe adasanzwe yo kwegeranya urubyiruko no kuruganiriza ku nshingano zarwo.

Yagize ati: “Ubundi bijya bigorana kuba ubuyobozi bwabonera hamwe urubyiruko kugira ngo buruganirize. Iyo hateguwe imikino nk’iyi byorohera ubuyobozi gutambutsa impanuro n’ibyifuzo ndetse bugasobanurira urubyiruko uruhare rwarwo mu bikorwa na gahunda za Leta, bityo Igihugu kikarushaho gutera imbere.”

Iri rushanwa ry’amakipe y’abatarabigize umwuga riri gukinwa n’amakipe umunani (8) agabanyijwe mu matsinda abiri.

Itsinda rya mbere ririmo Lion FC, Eagi Staff Team (Ikipe y’Abakozi b’Uruganda rw’Amakaro), Eagle FC ndetse na Inyange MPP Staff Team.

Itsinda rya kabiri ririmo Bushoga FC, Elite Warriors FC na Nyagatare District (DASSO). Iri tsinda ryasigaye ririmo amakipe atatu nyuma y’uko Bushoga FC itsinze Hope FC, bigatuma Hope Fc ivamo.

Imikino y’iri rushanwa izakomeza ku wa 22 na 23 Kanama 2026, mu gihe imikino isoza irushanwa iteganyijwe ku wa 5 Nzeri 2026. Aho ku itariki ya 22 Kanama saa mbili hazakina ikipe Eagle FC na Inyange MPP Staff Team, hanyuma saa yine hagakina ikipe ya Lion FC na Eagi Staff Team, imikino ikazabera kuri sitade ya Nyagatare izwi nka sitade Gorogota.

Uko irushanwa ryateguwe, iyo ikipe itsinzwe ihita ivamo, bityo Bushoga FC ikaba yarabonye itike yo gukina ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda umukino wayo wa mbere.

Iri rushanwa ryateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Nyagatare, aho hateganyijwe ibihembo ku makipe atatu ya mbere.

Ikipe izaba iyambere izahabwa 300,000 Frw n’igikombe, iya kabiri ihabwe 200,000 Frw, naho iya Gatatu ihabwe 100,000 Frw.

Hazatangwa kandi ibihembo birimo imipira yo gukina, umukinnyi witwaye neza azahembwa ndetse n’umukinnyi watsinze ibitego byinshi na we azahembwa n’ibindi.

Iri rushanwa ryitezweho kuba umwanya wo gukomeza guteza imbere impano za siporo, guhuza urubyiruko no kurufasha gusobanukirwa uruhare rwarwo mu bikorwa na gahunda za Leta mu gihe ruri mu biruhuko.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet ubwo yatangizaga irushanwa rw’amakipe atarabigize umwuga yasabye urubyiruko kugira uruhare muri gahunda n’ibikorwa bya Leta

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Urubyiruko rugera ku bihumbi 48 rwitabiriye gahunda y’Intore mu biruhuko 

Gatsibo: Urubyiruko rugera ku bihumbi 48 rwitabiriye gahunda y'Intore mu biruhuko 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU