Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 16 bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukora no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge, aho bamwe muri bo ari ba nyir’inganda n’abakozi bazikoramo.
Aba bantu beretswe itangazamakuru ku Cyicaro gikuru cya RIB kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Kanama 2026. RIB yatangaje ko ibikorwa byo kubafata byatangiye ku wa 27 Nyakanga 2026, mu rwego rwo guhangana n’ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, yavuze ko abantu bamaze gufatwa mu Gihugu hose barenga 80, barimo abo mu byiciro bitandukanye.
Mu bafashwe harimo abakozi ba Leta, abayobozi mu nzego z’ibanze, ba nyir’inganda, abakozi b’inganda zari zarahagaritswe ndetse n’abandi bakekwaho gukomeza gukora ibyo bikorwa mu buryo butemewe.
RIB ivuga ko bamwe mu bakurikiranweho ibi byaha bakekwaho gukoresha methanol mu gukora inzoga zitujuje ubuziranenge. Mu byaha bakurikiranweho harimo guha umuntu ikintu gishobora kumwica, kunyereza umutungo, kwigomeka ku buyobozi n’ibindi byaha bitandukanye.
Dr. Murangira yavuze ko iperereza ritareba icyiciro runaka gusa, ahubwo ko buri wese ukekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa ashobora gukurikiranwa.
Ati: “Abakozi bakora muri Leta, ba nyir’inganda, abakozi bakora mu nganda zafunzwe, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abantu bakora kinyeshyamba, nta rwego na rumwe rumuzi.”
Mu bantu 16 beretswe, harimo uyobora uruganda rwa Inguvu Gin Ltd, hamwe n’abandi bakozi barukoramo.
RIB kandi yavuze ko no mu zindi nganda zari zarahagaritswe hari abakozi bagiye bafatwa kubera ibyaha bakekwaho.
Mu ruganda rwa Entreprise Urwibutso, RIB yatangaje ko hari abakozi bafashwe. Icyakora, yasobanuye ko igice cy’uruganda rukora inzoga ari cyo cyafunzwe, mu gihe igice gikora imitobe cyo kitafunzwe.
RIB ivuga ko ibikorwa byo gufata abakomeje gukora cyangwa gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge bigamije cyane cyane kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda no gukumira ibinyobwa bishobora kubateza ibibazo bikomeye.






