Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko bwatangiye gushyira amatara mu muhanda Ngoma-Ramiro, aho bugaragaza ko ibikorwa byo kuwucanira bigomba kwihutishwa kuko bifasha mu kurinda umutekano w’abaturage n’ibindi bikorwaremezo byo mu muhanda.
Umuhanda Ngoma-Ramiro (Bugesera) watangiye kubakwa mu Ukwakira 2021, ukaba ufite ibirometero bingana na 52, byari biteganyijwe ko uzatahwa mu mwaka wa 2025, gusa kubera impamvu zitandukanye, waje kugenda udindira aho kugeza ubu ibikorwa byo kuwubaka bigeze ku kigero cya 70%.
Kugeza ubu, ku gice cyo mu Karere ka Ngoma cyatangiye gushyirwamo amatara, kandi ahita atangira gucanwa. Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU, bavuga ko kuba uyu muhanda uri gucanirwa ari ikintu kiza kuko bituma bagira umutekano kuko abajura bitwikiraga umwijima bakaba babiba ariko ubu ntabwo ariko bimeze.
Bagaragaza Jean D’amour ucunga umutekano mu Murenge wa Gashanda, yagize ati: “Ubundi hari umwijima ku buryo gucunga umutekano mu gihe cya nijoro byabaga bigoye, ariko iyo hacaniye bituma tubasha gucunga umutekano neza kuko biratworohera. Turashimira Perezida wa Repubulika ukomeje kuduteza imbere.”
Nyirabavakure Marie Rose, yagize ati: “Umuhanda watangiye gucanirwa, buriya iyo umuntu ari kugenda, ari nijoro, hari igihe ugenda ukaba wasakirana n’ikintu ntukibone. Habaga hari umwijima ukomeye cyane, ariko ubu haba ku kwezi, haba mu mwijima tuba tumeze neza umuhanda usa neza ntacyo twikanga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie avuga ko uyu muhanda wagiye udindizwa n’impamvu zitandukanye ubu wakabaye waruzuye, ariko ubu bari mu biganiro na za kompanyi ziwukoramo ku buryo zongera imbaraga mu bikorwa ukuzura vuba ari nayo mpamvu ubu watangiye gucanirwa.
Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU yagize ati: “Umuhanda urimo urakorwa habayemo imbogamizi zituma uhagarara ariko hari ibikorwa biri gukorwa, harimo ibyo kuwucanira ku gice kimwe kandi n’ikindi biri hafi wose ugacanirwa. Turacyarimo kuganira na kompanyi ziwukora ku buryo imirimo cyane cyane ku ruhande rugana mu Bugesera yasubukurwa kugira ngo bive mu nzira umuhanda urangire.”
Biteganyijwe ko uyu muhanda uzuzura utwaye asanga miliyari 64 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri 2016, ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Ngoma nibwo yemereye abaturage uyu muhanda uzahuza Akarere ka Ngoma na Bugesera twombi two mu Burasirazuba ariko kandi ukazahita uhura n’undi ukomeza uhuza Akarere ka Bugesera n’aka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda unyuze ahitwa ku Ruhuha-Rwabusoro-Busoro-Gasoro aho kuri urwo ruhande ho imirimo yasojwe ukaba ukoreshwa.







