Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse by’agateganyo ikoreshwa ry’ibinyobwa bisembuye 52 bikorerwa mu mahanga, kibisaba gukurwa ku isoko ry’u Rwanda mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage.
Iri tangazo ryasohowe kuri uyu wa 5 Kanama 2026, rishingiye ku Itegeko Nº 003/2018 ryo ku wa 09 Gashyantare 2018 rigena inshingano za Rwanda FDA, harimo kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa bikoreshwa mu Gihugu.
Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo gifashwe nyuma yo kubona ko ibi binyobwa biri ku rutonde rw’ibicuruzwa bikeneye kugenzurwa byimbitse mbere y’uko bikomeza gucuruzwa cyangwa gukoreshwa mu Rwanda.
Rwanda FDA yategetse abantu bose bakoresha cyangwa bacuruza ibi binyobwa guhita babihagarika, ndetse n’ababikwirakwiza bagatangira kubikusanya aho byagejejwe hose.
Abafite ibi binyobwa basabwe kubikusanya no kubibika ahantu hizewe, bakabihagarika kubigurisha no kubikoresha kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo.
Ikigo cyanasabye abafite ibi binyobwa gutanga raporo y’ibikorwa byo kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatu uhereye igihe iri tangazo risohokeye.
Ababitumiza mu mahanga na bo bategetswe guhagarika kubitumiza no kubikwirakwiza, mu gihe amabwiriza mashya atarashyirwa mu bikorwa.
Rwanda FDA yanasabye abanywa ibi binyobwa kubihagarika by’agateganyo, mu gihe ibikubiye muri iri tangazo bikiri kubahirizwa.
Ikindi cyagarutsweho ni uko ibikorwa byose byo kwamamaza ibi binyobwa, birimo amatangazo kuri radiyo, televiziyo, imbuga nkoranyambaga n’ibyapa byamamaza biri hirya no hino mu Gihugu, bigomba guhita bihagarikwa.
Ikigo cyavuze kandi ko urutonde rw’ibindi binyobwa rushobora kwagurwa mu gihe ubugenzuzi bukomeje gukorwa.
Urutonde rwashyizwe ahagaragara rugaragaza ibinyobwa 52 bituruka mu bihugu bitandukanye birimo:
Izikorerwa mu Buhinde: Karibu Gin, Dyno Premium Whisky, Yello Designer Whisky, Zoya Premium Gin, Kabana Coconut Rum, Kabana Café Rum, Black General Premium Whisky, Bazooka Strong Whisky, Greybolt n’ibindi.
Izikorerwa muri Kenya: Kenya King, Gilbeys Gin, Avalon Premium Vodka, Safari Gin na Sweet Berry Vodka.
Izikorerwa muri Tanzaniya: Konyagi, Strong Dry Gin, Diamond Rock Gin, Blackhat, Campfire Gin, Cuca Vodka, Hanson’s Vodka, Relax Vodka, X5 Gin n’ibindi.
Izikorerwa muri Uganda: Bond 7 Whisky, Club 5 Gin, Tembo Liqueur, Jonney’s Gin, X5 Whisky, Pan Master Whisky, Gilbeys’ Flavored Gin n’ibindi.
Hari kandi ibinyobwa bimwe bituruka mu Burundi no muri Polonye.
Rwanda FDA yasabye abaturage gukurikiza amabwiriza yatanzwe, birinda kunywa cyangwa kugura ibi binyobwa kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza. Yashimangiye ko kutubahiriza iri tangazo bishobora gukurikirwa n’izindi ngamba ziteganywa n’amategeko.
Ikigo cyasoje gishimira ubufatanye bw’abatumiza ibinyobwa, ababicuruza n’abaturage muri rusange, kivuga ko intego y’iki cyemezo ari ugukomeza kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda no gukomeza kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa bikoreshwa mu Gihugu.






