MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Bihaye intego y’uko abaturage bazizigamira miliyoni 500Frw muri Ejo Heza

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
06/08/2026

Abatuye Akarere ka Gatsibo barakangurirwa kwitabira guhunda y’ubwiteganyirize bw’igihe kirekire bwa Ejo heza bugamije gufasha buri Munyarwanda wese kuzagira amasiziro meza ndetse no kwikemurira ibibazo mu gihe cy’izabukuru zabo batabaye umutwaro ku miryango yabo ndetse no kuri Leta.

Mu ntego Akarere Gatsibo kihaye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026-2027 ni uko muri gahunda ya Ejo Heza abanyagatsibo bagomba kwizigamira agera kuri 507,438,450 by’amafaranga y’u Rwanda, kugeza ubu nyuma y’ukwezi kumwe bamaze kwizigamira agera ku 35,329,71Frw aribyo bingana 7%.

Mu kurushaho gushishikariza n’abakiri bato kugira umuco wo kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, biteganijwe ko abagera 20,804 bari munsi y’imaka 35 bazakangurirwa kujya muri Ejo Heza muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026-2027 aho kuri ubu abari munsi y’iyo myaka bamaze kujya muri Ejo Heza bagera kuri 601 bingana na 2.9%.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2025-2026 ubwizigame bwa Ejo Heza mu Karere ka Gatsibo bwageze ku ijanisha ringana 109.9%, aho intego kwari ukugira ubwizigame bungana na 404,500,000. Ariko abaturage bashoboye kwizigamira agera kuri 443,463,585Frw. Muri uwo mwaka kandi intego kwari ukwinjiza abizigamira muri Ejo Heza bashya bagera 27,558. Ariko barazamutse bagera ku bantu 30,906 aribyo bingana 112.1%.

Habarurema Isaïe, ushinzwe gahunda ya Ejo Heza mu Karere ka Gatsibo, akangurira umuntu wese utarajya muri iyi gahunda kuyijyamo kuko kuyibamo bifite ibyiza byinshi.

Aragira ati: “Ejo Heza ni gahunda yunguka, aho bishobora kugera hagati ya 10% ndetse na 12% bitewe n’uko ku isoko ry’ifaranga bihagaze, kandi biragoye kubona ikigo cy’imari cyunguka kuri iryo janisha, ariko kuko muri Ejo Heza Leta iba ireba inyungu z’umuturage yemera gutanga inyungu ingana gutyo, ikindi ni uko kuri ubu umunyamuryango wa Ejo Heza ashobora kubona 30% by’ubwizigame bwe ataragera no muri ya myaka y’izabukuru.”

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko ubu bamaze kumva neza akamaro ka Ejo Heza bitewe n’uko bagiye basobanurirwa n’ubuyobozi ibyiza byayo mu gihe bazaba batagishoboye kugira icyo bakora, cyangwa ikabagoboka mu bihe by’ibyago.

Tuganimana Ramadan atuye mu Kagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore, yagize ati: “ Ejo Heza namaze kumva neza akamaro kayo kuko ikiza cyayo ari uko izatugoboka mu gihe cy’izabukuru zacu, biba biteye agahinda gusaza nabi ugasaza usaba umuhisi n’umugenzi; ariko iyo wagize icyo wizigamira usaza neza uri umusaza wiyubashye.”

Mukashema Marita atuye mu Kagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki aragira ati: “Icyatumye njya muri Ejo Heza ni ukugira ngo izamfashe mu gihe nzaba ntagishoboye gukora, imibereho yanjye itazaba mibi kandi aribwo nakabayeho neza, ikindi ni uko mu gihe naba ntagihari kuko ubuzima tutabwiha utwo naba narizigamye twafasha abo mu muryango wanjye.”

Ejo Heza ni gahunda ya Leta igamije guha buri Munyarwanda wese n’umunyamahanga uba mu Rwanda amahirwe angana yo kuzigama no guteganyiriza amasaziro ye meza.

Iteka rya Minisitiri nimero 005/26/10/TC ryo ku wa 29 Kamena 2026 rigena uburyo bwo gutanga ibigenerwa umunyamuryango w’ubwizigame bw’igihe kirekire, ryemerera abizigamira muri Ejo Heza kubikuza amafaranga angana na 30% bakayakoresha mu bikorwa byabo, batari bageza kuri ya myaka y’izabukuru 55.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwizeje ubufasha urubyiruko 49 ruvuye kugororerwa Iwawa
Amakuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwizeje ubufasha urubyiruko 49 ruvuye kugororerwa Iwawa

07/08/2026
Twizihize Umuganura ariko twiyemeza kunoza ibyo dukora kurushaho- Meya Kakooza Henry
Amakuru

Twizihize Umuganura ariko twiyemeza kunoza ibyo dukora kurushaho- Meya Kakooza Henry

07/08/2026
Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kurangwa n’ubumwe n’umurimo unoze
Umuco

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kurangwa n’ubumwe n’umurimo unoze

07/08/2026
Mugaragaze impinduka nziza mu miryango yanyu mugiyemo-Meya Mbonyumuvunyi ambwira urubyiruko ruvuye Iwawa 
Urubyiruko

Mugaragaze impinduka nziza mu miryango yanyu mugiyemo-Meya Mbonyumuvunyi ambwira urubyiruko ruvuye Iwawa 

07/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Urubyiruko 107 ruvuye Iwawa rugiye gufashwa kubona imirimo ijyanye n’ibyo rwigiyeyo

Bugesera: Urubyiruko 107 ruvuye Iwawa rugiye gufashwa kubona imirimo ijyanye n’ibyo rwigiyeyo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU