MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Hegitari zirenga ibihumbi 10 zigiye guhingwa mu buryo bubungabunga ubutaka

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
04/08/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bugaragaza ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A bugiye gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage guhinga mu buryo bubungabunga ubutaka (Conservation Agriculture) aho nibura ubuso bungana na hegitari ibihumbi 10 buzahingwa mu buryo bubungabunga ubutaka.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 4 Kanama 2026, ubwo muri aka Karere haberaga inama y’ubuhinzi yo gutegura igihembwe cy’ihinga cya 2027A, bigaragazwa ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu buhinzi bubungabunga ubutaka, aho abahinzi bahinga batabanje kurima ahubwo bagaharura.

Ubuhinzi bubungabunga ubutaka bufasha mu kuzamura umusaruro, kandi ubutaka bukagumana ubusugire bwabwo, no mu gihe imvura iguye ntibube bwatembanwa n’isuri, kuko buba bukomeye, byagizwemo uruhare no kutabukomeretsa.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Byiringiro Bonifasi, asobanura ko iyo hakozwe ubuhinzi bubungabunga ubutaka bituma iyo imvura iguye budatembanwa n’amazi.

Akomeza agaragaza ko kugira ngo ubuhinzi bubungabunga ubutaka bukorwe neza hari amahame nibura agera kuri atatu umuhinzi agomba gukurikiza harimo guhinga utabanje kurima, ubutaka bugasasirwa kuko bituma bubika amazi, ikindi hakabaho guhinduranya ibihingwa.

Byiringiro yakomeje agira ati: “Iyo uhinze wabanje kurima, iyo imvura iguye bwa bundi bwo hejuru imvura irabutwara, ariko iyo utarimye, imvura iragwa ikinjira mu butaka gacye gacye, ikindi ubu buhinzi bugabanya igiciro cy’ubuhinzi kuko guharura biroroha kuruta guhinga kandi bya bisigazwa byasigaye mu murima birabora bikaba ifumbire.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A bari kukitegura neza kugira ngo hazaboneke umusaruro uhagije. Yemeza ko abaturage iyo bamaze kwihaza mu biribwa ari bwo baba abaturage beza.

Yagize ati: “Igihembwe cy’ihinga turi kureba aho tugeze, umutekano w’ibiribwa ni ingenzi, umuturage ashonje nta kindi wamubwira ngo acyumve. Icyo dusaba ni uko abadufasha mu buhinzi bakwiye gukangurira abaturage uburyo bwiza bwo guhinga, aho bahinga batangiza ubutaka. Tubashe kugira igihembwe cyiza cy’ihinga, iteganyagihe dufite riratwereka ko tuzagira imvura nziza. Tugerageze turebe niba inyongeramusaruro iboneka, imbuto, abaturage barabyumva ahari ikibazo kigashakirwa igisubizo hakiri kare.”

Muri ubu buryo bubungabunga ubutaka, mu mwaka wa 2027A mu Karere ka Ngoma ubuso bungana na hegitari 10,500, aho hazahingwaho ibigori, ibishyimbo, imyumbati na Soya.

Abashinzwe ubuhinzi mu byiciro bitandukanye mu Karere ka Ngoma
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, agaragaza ko ubu bagiye gushaka uko bongera umusaruro

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Tuganura kubera ko twakoze-Meya Niyonagira Nathalie
Umuco

Tuganura kubera ko twakoze-Meya Niyonagira Nathalie

07/08/2026
Nyagatare: Hegitari ibihumbi 33 ziteganyijwe guhingwa mu buryo busigasira ubutaka
Ubuhinzi

Nyagatare: Hegitari ibihumbi 33 ziteganyijwe guhingwa mu buryo busigasira ubutaka

07/08/2026
Kirehe: Haboneka toni 350 z’amafi buri mwaka, ariko ibiciro bikomeje kuba imbogamizi ku bayakeneye
Uburobyi

Kirehe: Haboneka toni 350 z’amafi buri mwaka, ariko ibiciro bikomeje kuba imbogamizi ku bayakeneye

06/08/2026
Koperative KABOKU yiteze impinduka mu buhinzi ku nkunga y’ibikoresho bya miliyoni 200Frw
Amakoperative

Koperative KABOKU yiteze impinduka mu buhinzi ku nkunga y’ibikoresho bya miliyoni 200Frw

06/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Miliyari 67 Frw zigiye gushorwa mu buhinzi buhangana n’amapfa

Miliyari 67 Frw zigiye gushorwa mu buhinzi buhangana n’amapfa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU