Guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano y’inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), azafasha Igihugu gukomeza guteza imbere ubuhinzi burambye, bujyanye n’imihindagurikire y’ibihe kandi bwongera umusaruro w’abahinzi.
Aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 40 z’Ama-Euro, arenga miliyari 67 z’Amafaranga y’u Rwanda, akaba azifashishwa mu gushyigikira gahunda zigamije kongera ubushobozi bw’urwego rw’ubuhinzi no gufasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko iyi nkunga ishimangira ubufatanye bumaze igihe hagati y’impande zombi mu guteza imbere ubuhinzi burengera ibidukikije.
Yagize ati: “Twishimiye cyane ko binyuze muri iyi gahunda turimo kurushaho gushimangira ubufatanye bwacu mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no gushyigikira intego dusangiye zo guteza imbere gahunda z’ibijyanye n’ikirere ndetse n’urwego rw’ubuhinzi.”
Yakomeje avuga ko iyo gahunda igaragaza icyizere EU ifitiye gahunda z’iterambere ry’u Rwanda, by’umwihariko izikubiye muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST), ndetse ko izakomeza gushyigikira ibikorwa bifasha abaturage kubona umusaruro urambye.
Ambasaderi Belén Calvo yagaragaje ko icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda cyatanze umusaruro mu guhuza ibikorwa byo kurengera ibidukikije n’iterambere ry’ubuhinzi, mu gihe icyiciro cya kabiri kizibanda ku kuvugurura politiki, kubaka ubushobozi bw’inzego zitandukanye no gushaka andi mafaranga azafasha gushyira mu bikorwa iyo gahunda.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko iyi nkunga izafasha cyane uturere dukunze kwibasirwa n’amapfa, cyane cyane two mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba.
Yagize ati: “Dukeneye kongera umusaruro w’ubuhinzi kuri hegitari. Hari uturere twibasiwe n’amapfa, bityo gahunda zo kuhira imyaka ku buso buto zigomba kwagurwa.”
Yasobanuye ko ibikorwa bizashyirwa imbere birimo kongera ubuhinzi bubungabunga ubutaka, kurwanya isuri, guteza imbere ibiti bivangwa n’imyaka, gukoresha imbuto n’amoko y’ibiti bihanganira imihindagurikire y’ibihe, ndetse no kongera ubushakashatsi n’udushya mu rwego rw’ubuhinzi.
Dr. Ndabamenye yanagaragaje ko Guverinoma imaze gutoranya ibyanya bigega 13,379 bifite ubuso bwa hegitari zirenga 495,000 hirya no hino mu Gihugu, aho buri gice cyakorewe isesengura ry’ibikenewe kandi kigahabwa umukozi ushinzwe ubuhinzi ufasha abaturage kongera umusaruro.
Yavuze ko ubuhinzi budashobora gutandukanywa no kurengera ibidukikije, ashimangira ko hakenewe gukomeza guteza imbere uburyo buhendutse bwo kuhira imyaka, ubuhinzi buvanzemo ibiti no gufasha abahinzi bato kubona uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati: “Urwego rw’ubuhinzi n’urw’ibidukikije bifitanye isano ya hafi. Tugomba kwigisha abahinzi uburyo bwo kuhira buhendutse, kongera ubuhinzi buvanzemo ibiti, guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ubutaka no gukomeza gufasha abahinzi bato. Hari uturere dukeneye ishoramari rinini. Dukeneye gahunda ihuriweho izamura ubuhinzi burambye, iteza imbere uburyo bwiza bwo guhinga kandi igatanga imbuto zihanganira imihindagurikire y’ibihe.”
Iyi nkunga ni imwe mu zigaragaza ubufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda na EU. Mu rwego rwa gahunda y’ubufatanye ya 2021–2027, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wiyemeje gutanga miliyoni 390 z’Ama-Euro azashyirwa mu nzego zirimo uburezi, guteza imbere ubumenyi n’akazi ku rubyiruko, ubukungu burengera ibidukikije, iterambere ridaheza ndetse n’imiyoborere myiza.







