MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Koperative KABOKU yiteze impinduka mu buhinzi ku nkunga y’ibikoresho bya miliyoni 200Frw

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
06/08/2026

Koperative KABOKU ikorera ubuhinzi mu kibaya cya Kagitumba, mu Murenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare, yashyikirijwe ibikoresho bigezweho byifashishwa mu buhinzi bifite agaciro gasaga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abanyamuryango bavuga ko iyi nkunga igiye kubafasha kongera umusaruro, kugabanya igihombo no gutunganya umusaruro wabo mu buryo bugezweho.

Ibi bikoresho byatanzwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare na FAO Rwanda, bikaba birimo imashini zisarura imyaka, izihungura ibigori, izumisha umusaruro n’izihinga, ndetse hanubatswe ubuhunikiro buzajya bufasha iyi koperative kubika umusaruro wayo neza.

Umuyobozi wa Koperative KABOKU, Ngabirano Wilber Force aganira na MUHAZIYACU, yavuze ko iyi nkunga ije gukemura imbogamizi zari zimaze igihe zibangamira umusaruro w’abanyamuryango.

Yagize ati: “Mbere iyo twasaruraga ibigori abaturage ni bo babitundaga, guhungura nabyo buri muhinzi yabikoraga akoresheje intoki. Hari n’igihe twasaruraga ibigori bitarumye neza kubera kubura uburyo bwo kubyumisha. Kuba duhawe izi mashini yaba izisarura, izihungura n’izumisha umusaruro bizadufasha gutunganya umusaruro wacu neza kandi mu gihe gito.”

Yakomeje avuga ko no mu bikorwa byo guhinga hari impinduka zikomeye zigiye kuboneka.

Ati: “Twahingaga dukoresheje amasuka, ibintu byadusabaga igihe kinini n’imbaraga nyinshi. Imashini zihinga twahawe zizatwihutishiriza imirimo, zitume duhinga ku gihe kandi twongere umusaruro. No kumisha umusaruro bizoroha kuko rimwe na rimwe twagurishaga umusaruro utumye neza kuko twanikaga ibigori ku mashitingi bikagorana.”

Uzabakiriho Anastase, umwe mu banyamuryango ba Koperative KABOKU, yavuze ko izi mashini zigiye koroshya imirimo yo gusarura no gutunganya umusaruro.

Yagize ati: “Twajyaga tugorwa cyane no guhungura ibigori kuko twabikoraga n’intoki. Ubu izi mashini zigiye kutworohereza akazi no kudufasha gutunganya umusaruro mu buryo bwihuse kandi bunoze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, asaba abanyamuryango ba KABOKU gukoresha neza ibi bikoresho no kubibungabunga kugira ngo bikomeze kubabyarira inyungu.

Yagize ati: “Icyo tubasaba ni ugukoresha neza ibi bikoresho mwahawe no kubibungabunga kugira ngo bikomeze bibafashe kongera umusaruro no kuzamura imibereho yanyu. Mushobora no kubikodesha andi makoperative, bikababyarira amafaranga kandi bikagirira akamaro n’abandi bahinzi.”

Koperative KABOKU yahawe imashini icyenda, zirimo eshanu zihungura ibigori, ebyiri zihinga n’ebyiri zumisha umusaruro, zose hamwe zikaba zifite agaciro gasaga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda. Si ibyo gusa kandi banashyikirijwe uhunikiro bubakiwe buzajya bubafasha guhunika neza umusaruro wabo mbere yo kuwugeza ku isoko.

Koperative KABOKU ihinga ibihingwa bitandukanye cyane cyane ibigori ikaba ihinga ku buso bungana na hegitari 900, ikaba igizwe n’abanyamuryango bangana 1,087, barimo abagabo bangana na 721 n’abagore 366.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwizeje ubufasha urubyiruko 49 ruvuye kugororerwa Iwawa
Amakuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwizeje ubufasha urubyiruko 49 ruvuye kugororerwa Iwawa

07/08/2026
Twizihize Umuganura ariko twiyemeza kunoza ibyo dukora kurushaho- Meya Kakooza Henry
Amakuru

Twizihize Umuganura ariko twiyemeza kunoza ibyo dukora kurushaho- Meya Kakooza Henry

07/08/2026
Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kurangwa n’ubumwe n’umurimo unoze
Umuco

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kurangwa n’ubumwe n’umurimo unoze

07/08/2026
Nyagatare: Hegitari ibihumbi 33 ziteganyijwe guhingwa mu buryo busigasira ubutaka
Ubuhinzi

Nyagatare: Hegitari ibihumbi 33 ziteganyijwe guhingwa mu buryo busigasira ubutaka

07/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Haboneka toni 350 z’amafi buri mwaka, ariko ibiciro bikomeje kuba imbogamizi ku bayakeneye

Kirehe: Haboneka toni 350 z'amafi buri mwaka, ariko ibiciro bikomeje kuba imbogamizi ku bayakeneye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU