MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Aborozi bijejwe ko hagiye kugenwa igiciro cyihariye cy’amata

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
01/08/2026

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bijejwe ko mu minsi ya vuba bagiye gushyirirwaho igiciro cyihariye cy’amata bagurisha, nyuma y’uko bagaragaje ko igiciro basanzwe bahabwa kidahura n’ikiguzi bashora mu bworozi. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko ibiganiro byo kugena icyo giciro biri ku musozo, bikazemezwa bitarenze tariki ya 15 Kanama uyu mwaka.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 31 Nyakanga 2026, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Uwituze Solange, yagiranaga ibiganiro n’aborozi bo mu Karere ka Nyagatare, bagaragarije ubuyobozi imbogamizi bahura na zo zirimo igiciro gito cy’amata ugereranyije n’amafaranga bashora mu bworozi.

Aborozi bavuga ko nubwo ubworozi bw’inka zitanga umukamo busaba ishoramari rinini ririmo kugura imiti, ubwatsi, amazi, umuriro n’ibindi bikoresho, amafaranga bakura mu mata bagurisha adahura n’ibyo baba bashoye, bikabaviramo igihombo.

Rwamugema Henry wororera mu Murenge wa Karama yavuze ko ubworozi busaba imbaraga n’amafaranga menshi, ariko umusaruro wabwo ukaba utagihura n’ikiguzi.

Yagize ati: “Akazi k’inka ni akazi gakenera imbaraga nyinshi cyane ariko kugira ngo ibintu bigende neza ushora ibintu bitandukanye kugira ngo ubworozi bwawe bubashe kwaguka, ariko ikibazo cy’ingorabahizi dufite ni uko amafaranga ava mu mata ducuruza ni makeya cyane. Ni makeya ku buryo iyo urebye usanga aba arutwa n’igishoro twashyizemo, urumva ko buri munsi umworozi aba ari gukorera mu bihombo, rero icyakorwa ni uko ubuyobozi bwashyiramo inkunga kugira ngo aborozi tubashe kubona inyungu.”

Butare Musoni Alex wororera mu Murenge wa Rwempasha na we yavuze ko ibiciro by’ibikoresho n’ibikenerwa mu bworozi bikomeje kuzamuka, mu gihe igiciro cy’amata kiguma hasi.

Yagize ati: “Ubworozi dukora budusaba gushora amafaranga menshi. Imiti, amazi n’umuriro byose birahenze, ariko amafaranga dukura mu mata usanga atangana n’ayo twashoye. Nta muntu wishimira gukorera mu gihombo, niyo mpamvu dusaba ko twashyirirwaho igiciro cyihariye.”

Mu gusubiza iki kibazo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Uwituze Solange, yavuze ko Leta yamaze gutegura uburyo bwo gushyiraho igiciro cy’amata cyumvikanweho hagati y’aborozi n’abaguzi, aho Leta izajya iba umuhuza.

Yagize ati: “Tugiye gushyiraho ingamba zo kugena igiciro cy’amata. Nk’uko byagenze ku bindi bihingwa, aborozi n’abaguzi bazajya baganira bumvikane ku giciro, Leta ibe umuhuza. Imirimo yose yo gutegura ubu buryo yararangiye, kandi biteganyijwe ko tariki ya 15 Kanama bazahura bakemeza igiciro kizajya gikurikizwa.”

Yavuze ko iyi gahunda igamije kurengera inyungu z’aborozi no gutuma urwego rw’ubworozi rw’amata rukomeza gutera imbere, binyuze mu gushyiraho ibiciro bihuye n’ikiguzi cy’umusaruro.

Mu Karere ka Nyagatare habarurwa amafamu 5,787 akorerwa kuri hegitari 68,284, hakaba hari amakusanyirizo y’amata (MCCs) 15 na MCPs zigera kuri 23.

Aka Karere kandi gafite inka 215,936, aho hagati y’inka 850 na 1,000 zigurishwa buri cyumweru ku masoko arindwi yagenewe ubucuruzi bw’amatungo.

Kugeza ubu, litiro imwe y’amata igurwa amafaranga 550Frw ku makusanyirizo y’amata, ariko aborozi bavuga ko icyo giciro kidahagije ugereranyije n’ikiguzi cy’ubworozi, bakaba bizeye ko igiciro gishya kizabafasha gukora ubworozi bubabyarira inyungu no kurushaho kongera umusaruro w’amata.

Aborozi batandukanye bari bitabiriye iyi gahunda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze yijeje aborozi ko bidatinze bazashyirirwaho igiciro cyihariye cy’amata

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Tuganura kubera ko twakoze-Meya Niyonagira Nathalie
Umuco

Tuganura kubera ko twakoze-Meya Niyonagira Nathalie

07/08/2026
Kirehe: Haboneka toni 350 z’amafi buri mwaka, ariko ibiciro bikomeje kuba imbogamizi ku bayakeneye
Uburobyi

Kirehe: Haboneka toni 350 z’amafi buri mwaka, ariko ibiciro bikomeje kuba imbogamizi ku bayakeneye

06/08/2026
Ngoma: Hegitari zirenga ibihumbi 10 zigiye guhingwa mu buryo bubungabunga ubutaka
Ubuhinzi

Ngoma: Hegitari zirenga ibihumbi 10 zigiye guhingwa mu buryo bubungabunga ubutaka

04/08/2026
Ntabwo waba wanyoye ibyuma ejo ngo ujye mu kazi-Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Nsanzimana
Ubuzima

Ntabwo waba wanyoye ibyuma ejo ngo ujye mu kazi-Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Nsanzimana

02/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Hamuritswe igitabo cyitezweho gufasha aborozi kongera umukamo

Nyagatare: Hamuritswe igitabo cyitezweho gufasha aborozi kongera umukamo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU