Umudugudu wa Rutaraka wo mu Kagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare wahize iyindi mu guhigura umuhigo wo kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza mu mwaka w’imihigo wa 2025-2026 aho abaturage bawo bizigamiye amafaranga asaga miliyoni eshatu, ibintu ubuyobozi bushima ndetse bukavuga ko bikwiye kubera abandi urugero.
Imibare igaragaza ko uyu mwaka bari bafite umuhigo wo gutanga amafaranga angana na 1,100,000 Frw muri Ejo Heza, ariko baje kuwusoza bamaze gutanga cyangwa se kuzigama agera kuri 3,541,159 Frw.
Umuyobozi w’umudugudu wa Rutaraka, Gatete Jean Bosco avuga ko kuba uyu mudugudu ukorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ari bimwe mu bintu byabafashije cyane, ati: “Twishimiye kuba Umudugudu wacu ari wo waje ku isonga mu kwizigamira muri Ejo Heza. Mu mudugudu wacu dukoreramo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ibi bitwunganira mu kubona uko dutanga ubwizigame bwacu ariko nanone dufite amahirwe kuko abaturage bacu basobanukiwe akamaro ko kwizigamira muri Ejo Heza, rero bituma babikora babikunze ubundi natwe tukarushaho kwesa imihigo.”
Bamwe mu batuye muri uyu mudugudu bizigamira muri Ejo Heza bavuga ko ikintu kibafasha kugera ku ntego ari uko basobanukiwe akamaro ko kwizigamira ndetse ko n’ubuyobozi budahwema kubashishikariza ibyiza byo kwizigamira bityo bigatuma babigira inshingano.
Uwitwa Nizeyimana Jean D’amour, yagize ati: “Ubuyobozi bwacu bukomeza kudukangurira kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, rero nyuma y’uko dusobanuriwe ibyiza n’akamaro ko kwizigamira byatumye natwe tubigira ibyacu ku buryo gutanga umusanzu twabigize nk’inshingano mu rwego rwo kugira ngo twiteganyirize.”
Akimana Florence na we yagize ati: “Twese turajwe ishinga no kuzagera mu zabukuru dufite ikitugoboka, rero niyo mpamvu kwizigamira muri Ejo Heza twabigize iby’ibanze, Ubuyobozi bwacu buhora budushishikariza kwizigamira ndetse bukanatwereka inyungu zibirimo, nyuma yo gusobanukirwa rero twiyemeje kujya twizigamira uko dushoboye cyane ko aya mafaranga twizigamira ariyo agaruka akatugirira akamaro tutagishoboye gukora.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague ashimira abaturage basobanukiwe akamaro ko kwizigamira muri Ejo Heza bakaba baratangiye gutanga umusanzu wabo, anakangurira n’abandi kujya bigira ku bandi, ati: “Turashimira abaturage bamaze kumva no gusobanukirwa akamaro ko kwizigamira muri gahunda ya Leta ya Ejo Heza, abatarabyumva neza nabo bakwiye kujya bigira ku bandi, nk’ubuyobozi tuzakomeza kujya twibutsa abaturage kwizigamira muri iki cyigega kuko byagaragaye ko iyo umuntu ageze mu zabukuru atagishoboye gukora hari ibyo akenera, rero iyo yizigamiye y’amafaranga amufasha kubona ibyo akeneye no kumutunga mu zabukuru ze. “
Muri rusange mu mihigo y’Akarere ka Nyagatare kari gafite mu mwaka wa 2025-2026 mu kwizigamira muri Ejo Heza kawesheje ku kigero cya 107%, aho kari gafite intego yo kwizigamira amafaranga angana na 406,566,020 Frw, hakizigamwa angana na 435,186,483 Frw.
Umudugudu wa Rutaraka uri ku mwanya wa mbere, mu tugari akambere ni Rutaraka naho mu mirenge ku mwanya wa mbere haza Umurenge wa Nyagatare, Rutaraka iherereyemo.
Mu Karere ka Nyagatare uyu mwaka w’ingengo y’imari 2026-2027 bitegenyijwe ko hazizigamwa imisanzu ingana na 501,552,125 Frw, kuri ubu hakaba hamaze gutangwa asaga miliyoni 135 Frw.






