MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
10/10/2026

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF) yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu kwita no guteza imbere umwana w’umukobwa mu ngeri zose z’ubuzima; haba mu burezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, imyuga n’ibindi bitandukanye, isaba ababyeyi n’abarezi kurerana urukundo bagaha abana uburenganzira bwose bakeneye ariko bakabarinda ihohoterwa.

Ibi byagaragajwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2026, ubwo yifatanyaga n’abana n’urubyiruko, n’ abayobozi batandukanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, ku rwego rw’Igihugu wiziririjwe mu Karere ka Bugesera mu kigo Imbuto Hub Bugesera.

Agaruka ku bushobozi abana b’abakobwa bamaze kugira mu bumenyi butandukanye, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana, yavuze ko iyo abana b’abakobwa bahawe amahirwe bagera ku nzozi nziza.

Ati: “Turishimira uruhare abana b’abakobwa bakomeje kugira mu kugera mu nzego zose n’iterambere ry’Igihugu cyacu, haba mu buhinzi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, siporo, ubuhanzi n’indi myuga twari dusanzwe tuzi ko ari iy’abagabo. Ibi biratwereka ko abana b’abakobwa bashoboye kandi ko iyo bahawe amahirwe bashobora kugera kure.”

Yasabye kandi ababyeyi n’abarezi kwita ku bana, kubaha inama, kubarerana urukundo ndetse bagaha abana uburenganzira bwose bakeneye babarinda ihohoterwa.

Ati: “Nubwo hari intambwe imaze guterwa, abana b’abakobwa baracyafite inzitizi ririmo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanywa bamwe bikabaviramo gutwita ari abana, guta ishuri kwishora mu biyobyabwenge, n’izindi ngeso mbi. Ibi biradusaba kutarebera, ahubwo tugafatanya twese kurinda umwana w’umukobwa, kumushyigikira no kumuha amahirwe yo gutera imbere no kwerekana ubushobozi bwe.”

Ineza Gemima ni umwe mu bana b’abakobwa bitabiriye ibiganiro byatanzwe kuri uyu munsi, yavuze ko impanuro zahatangiwe zamubereye impamba yo kwiyubakamo icyizere no gushobora.

Ati: “Icyo ibiganiro byansigiye nk’umwana w’umukobwa, namenye ko dushoboye kandi mu gihe twemeye ko dushoboye tugakora cyane, ahazaza hacu hazaba heza cyane tutitaye ku mbogamizi cyangwa abantu baduca intege batubwira yuko abakobwa hari icyo batashobora. Dushobora kugera kure kandi tugafasha n’abandi batarameya ko bashobora gukora ibintu bikomeye.”

Mudenge Eza na we ni umwana w’umukobwa w’imyaka 16 wari witabiriye uyu munsi, agaruka mu masomo yakuye mu nyigisho zahatangiwe,Ati: “Nize yuko nk’umukobwa nta kintu gishobora kunanira cyangwa ngo nkinube kubera ko ngo ari umurimo w’umuhungu cyangwa w’umugabo. Rero nta kintu njyewe nshatse gukora cyananira nk’umukobwa kandi na Leta yabidufashijemo.”

Igikorwa cyo kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umukobwa cyaranzwe no gutera ibiti by’imbuto mu kigo cy’amashuri cya GS Nyamata Catholique bafatanyije n’abanyeshuri hagamijwe kurengera ibidukikije no kwimakaza imirire myiza, ndetse n’ibiganiro bitandukanye bigamije kwigisha abana b’abakobwa kugira ubuzima bwiza, kwirinda ibibashuka no kwishora mu ngeso mbi ahubwo bagashaka icyabateza imbere.

Kimwe mu bibazo Igihugu ndetse n’isi bigihanganye na byo uyu munsi, harimo ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa mu ngo, harimo kubasambanya ndetse no kubatesha uburenganzira bwo kwiga.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 ritanga umurongo wo gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurengera uburenganzira bw’abana.

Hari n’andi mategeko atandukanye yatowe hagamijwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, kubuza ko abana bakoreshwa imirimo ihemberwa batarageza ku myaka 16, gukemura ibibazo by’abana b’impfubyi n’ab’abakene no guteza imbere imikurire y’abana bato.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee avuga ko iyo abana b’abakobwa bahawe amahirwe bagera ku nzozi nziza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU