Imiryango 28 yo mu mirenge ya Nyagatare na Rwimiyaga itishoboye yahawe amabati afite agaciro k’asaga miliyoni 6 azayifasha nk’isakaro, hagamijwe kuyifasha mu kuyongerera ubushobozi bijyanye n’uko yari imwe mu miryango yari ifite abana b’inzererezi batabaga mu muryango, aho batangiye kubagarurira mu miryango bakaba bahawe amabati mu rwego rwo kubafasha kuzamura ubushobozi bwayo no kuba ahantu heza kandi hatekanye.
Amabati yatanzwe ku bufatanye n’Akarere ka Nyagatare na SOS binyuze mu mushinga wa Seruka ugamije kugarura mu rugo abana baba barasize imiryango bakajya mu buzererezi kubera amikoro make y’imiryango.
Muri ino mirenge ya Nyagatare na Rwimiyaga hateganyijwe gutangwa amabati agera kuri 480 n’ibigega bifata amazi bigera kuri 17 bizahabwa bamwe muri bo bifite ubushobozi bwo kubika litiro ibihumbi bibiri z’amazi.
Bamwe mu baturage bahawe amabati bavuga ko bishimira kuba ubuyobozi budahwema kubatekerezaho ndetse banavuga ko aya mabati azabafasha cyane mu kubazamurira ubushobozi no gutuma abana babyaye babona ahantu hagari ho kuba bityo bigabanye abana bava mu rugo bakajya kuzerera ku muhanda.
Uwitwa Mukarurema Sophia umuturage utuye mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Kabeza yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi budahwema kudutekerezaho no kutuzanira ibyiza, Mfite abana batatu ariko nta numwe twari tukibana kubera ko inzu nabagamo yari nto, nabaga mu nzu y’amabati 8 gusa uyu munsi bampaye amabati 25, birumvikanisha ko ubu abana ngiye kubashaka ubundi mbagarure mu rugo cyane ko bigaragara ko iterambere riri kutugeraho.”
Yongeye ati: “Ubwo bambwiraga ko bazampa amabati nakoze uko nshoboye nagura inzu kugira ngo aya mabati nyakoreshe hakiri kare bityo bindinde kuba nayangiza cyangwa ngo nayo yangirike, mbere yo kuyabona nari nshumbikiwe n’abaturanyi ariko ubu bagiye kunsakarira bitume mva mu icumbi.”
Uwamurera Odette na we wahawe amabati utuye mu Murenge wa Nyagatare, yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bwacu ko budahwema kutubaha hafi, aya mabati duhawe agiye kudufasha kuko twabaga mu nzu ariko ubona ko ari ntoya cyane, gusa aya mabati agiye kudufasha kuzagura kugira ngo n’imiryango yacu ibashe kubona aho iba hisanzuye.”
Kagoyire Olive utuye mu Murenge wa Nyagatare na we yagize ati : “Hari abana basigaga umuryango kubera kutagira aho baba hisanzuye bigatuma bigira mu mihanda n’ubuzererezi ariko nituba dufite inzu kandi ihagije n’abana bacu bazumva ko bari mu muryango bityo bitume batajya ku muhanda ngo bahinduke inzererezi.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwibukije aba baturage ko impamvu bahawe amabati ari ukugira ngo bumve ko bafite inshingano zo kugarura abana mu miryango, abasaba kutayagurisha no kutayakoresha icyo atagenewe.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mureketete Juliet, yagize ati: “Aya mabati muhawe turabasaba kuyakoresha icyo muyaherewe kandi muzirikana ko iki gikorwa kigamije gutuma bamwe muri mwe mutaragarura abana banyu mu muryango mwihutira kubikora kugira ngo nabo bajye ku ishuri bige, kandi mukwiye kujya mwitabira ibikorwa bya Leta, abasubije abana mu ishuri mufite inshingano zo kubakurikirana mukamenya uko imyigire yabo igenda.”
Yongeye ati: “Turabasaba kwirinda amakimbirane kuko bigira ingaruka ku bana, mukangukire kubitaho kugira ngo bibarinde kwishora mu ngeso mbi, ababyeyi bateshuka ku nshingano zabo musabwe kuzigarukaho mugaha abana banyu uburere bukwiye. Aya mabati ntabwo bayabahaye ngo muyagurishe, bayabahaye ngo muyubakishe abana babone aho baba kandi batekanye.”
Muri rusange abaturage batishoboye bo mu mirenge ya Nyagatare na Rwimiyaga bahawe amabati agera kuri 480, hari n’abateganyijwe guhabwa ibigega bifata amazi y’imvura bigera kuri 17, mu Murenge wa Nyagatare imiryango igera kuri 20 niyo yahawe amabati agera kuri 242, mu gihe Rwimiyaga imiryango igera ku munani ariyo yahawe amabati.
Amabati yatanzwe rimwe ribarirwa agaciro k’amafaranga ibihumbi 13, bivuze ko amabati yose hamwe yatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 6,240,000, akaba yatanzwe hibandwa ku miryango itishoboye yari ifite abana batabaga mu miryango ariko bagaruwe kugira ngo bajyanwe kwiga ariko bari mu muryango.










