Abagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesea bagaragaje ibikorwa bakoze mu gihe cy’imyaka itanu ya manda yabo, birimo kubakira inzu imiryango 8 itishoboye bakanayoroza inka mu rwego rwo kubafasha gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage no kubateza imbere.
Ibi bikorwa babigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2026, ubwo bahuriraga mu birori byo kwishimira ibyo bagezeho ndetse no gushimira abafatanyabikorwa batandukanye babashyigikiye muri urwo rugendo rwo gukora ibikorwa byo gufasha abaturage kubona aho kuba ndetse no kubateza imbere mu buryo bunyuranye.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mponimpaye Pascal, yagaragaje ko urubyiruko rwo muri aka Karere rwahanze agashya kiswe “Urubyiruko Turashima”, igikorwa cyo kubakira abatishoboye no kuboroza inka, cyatanze umusaruro wo kuba harubakiwe imiryango 8.
Ati: “Muri uyu mwaka, twubakiye imiryango ibiri yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze imyaka 32 idafite aho kuba, twarabubakiye tubaha n’inka ariko tunabaha bya bikoresho byose; amashyanyarazi, ibikoresho byo mu nzu byose. Iyo rero dukora gahunda ya Urubyiruko turashyima tuba dufite iyo mihigo ibiri ariko no mu mirenge itandukanye ari ko haba hakorwa ibyo bikorwa tugendeye kuri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.”
Muri iyi myaka itanu, urubyiruko rwubatse runasana umwiherero busanga ibihumbi 35 binyuze muri gahunda ya “Urubyiruko Turashima.”
Bamwe mu bubakiwe n’urubyiruko inzu zo guturamo, bavuga ko bari babayeho mu buzima bubi ariko bakaba bashimira urubyiruko rwabakuye muri ubwo buzima bwo kutagira aho kuba bagatuzwa ndetse bakanorozwa.
Wihogora Christine wo mu Murenge wa Musenyi yavuze ko akimara guhabwa aho kuba yumvise agaruye icyizere cy’ubuzima.
Ati: “Imibereho yanjye ntabwo yari myiza kubera ubuzima bwo gukodesha, gusa nabonaga bwira nkabona burakeye ariko ntabwo byari byiza, ariko ubu ndumva hari ukuntu ibintu bigiye kugenda kuko ndumva ibyishimo bindenze. Icyo nizeza Leta, ni uko iyi nzu bampaye n’ibikoresho, nzabagaragariza ko nari nyikeneye kandi imfitiye umumaro.”
Akomeza agira ati: “Icyo mbona cyo urubyiruko dufite muri iki gihe, bafite urukundo kandi ni urubyiruko rufite ishyaka ryo kubungabunga umutekano w’abantu batishoboye.”
Mugenzi we Mukamana Jeannette na we wo washyikirijwe inzu yubakiwe n’urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera, yavuze ko kubona aho kuba bihindura umuntu mu mitekerereze bigatuma atangira intambwe y’iterambere.
Ati: “Iyo umuntu adafite aho kuba biba ari ikibazo, ariko iyo afite aho kuba aba atuje. Umuntu agira n’imitekerereze myiza iyo ufite aho uba hawe bigatuma n’ibindi bigenda neza. Rero n’inka nahawe ninyitaho neza hari ahantu mbona izamfasha.”
Ashima ibikorwa by’indashyikirwa urubyiruko rwagezeho muri iyo myaka itanu, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko gahunda ya Urubyiruko Turashima ari umuco mwiza urubyiruko rwatoye wo gufatanya n’izindi nzego gukemura ibibazo bitandukanye.
Ati: “Ubu buryo rero Urubyiruko Turashima urubyiruko rukora, navuga ngo icyo bimaze ni ukuba urubyiruko rwaratoye uwo muco wo kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihari bakumva ko aribwo buryo bashimira Umukuru w’Igihugu, impinduka mu mitekereze yabo n’icyerekezo baha imikorere na za mbaraga zabo.”
Meya Mutabazi kandi abona ko kuba urubyiruko rwirinda gusenya ibyagezweho ari ikintu cyiza, ariko kandi agashimangira ko urubyiruko rwa Bugesera rwarenze ibyo rukanaba rwubaka Igihugu.
Ati: “Tuzi mu mateka yacu ko urubyiruko rwayobowe nabi rugahabwa umurongo utari mwiza rugasenya, ariko urw’uyu munsi ruri kubakira abantu, icyo cyonyine niyo utakubaka ukirinda gusenya, nabyo biba ari byiza. Noneho urwacu ntabwo ari ukwirinda gusa, rurubakira abantu badafite amacumbi. Icyo ubwacyo kirerekana aho bageze.”
Yavuze kandi ko nubwo hakiri urundi rubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge, ariko icyiza cy’uru rubyiruko rwa Bugesera ari uko rutanga urugero rwiza rwo kuba begera abo bagenzi babo.
Inzu zubatswe n’urubyiruko mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Bugesera, mu gihe cy’imyaka itanu hubatswe inzu umunani (8) zikaba zaratwaye arenga miliyoni 200 frw. Aya mafaranga kandi akubiyemo n’agaciro k’inka n’ibikoresho byo mu nzu bahaye imiryango yose yubakiwe n’urubyiruko.











