Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga mu Karere ka Gatsibo barashishikariza abaturage gukemura amakimbirane no kurangiza imanza mu bwumvikane, kuko kurangiza imanza ku gahato, cyane cyane hifashishijwe cyamunara, bishobora guteza abaturage igihombo ndetse bikanasubiza imwe mu miryango mu bukene ndetse bikanasiga amakimbirane muri sosiyete.
Mu Karere ka Gatsibo mu myaka itanu ishize, abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bashyikirijwe imanza 1,115, muri zo 999 zikaba zararangijwe nabo bahesha b’inkiko batari abumwuga, naho izatarangizwa zigera 116.
Ni imibare igaragaza ko imanza zarangijwe zingana na 89.6% by’imanza zose zatanzwe, mu gihe izitararangizwa zingana na 10.4%.
Yankurije Vestine, Umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasange, avuga ko nubwo inshingano zabo ari ukurangiza imanza, bifuza ko abaturage barushaho kumvikana kugira ngo birinde ingaruka zishobora guterwa no kurangiza imanza ku gahato.
Agira ati: “Nk’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, dushishikariza abaturage kurangiza imanza mu bwumvikane, kuko nubwo turangiza imanza, ari iz’abaturage tuyoboye. Twifuza ko imanza zarangira ku bwumvikane kuruta uko zarangira ku gahato, kuko iyo zirangiye ku gahato hazamo n’ibihombo. Niba umurima wari kugura miliyoni eshanu, iyo ugiye muri cyamunara usanga twebwe ibihumbi 300Frw tubyakira, ugasanga umuturage agiye mu gihombo.”
Yankurije akomeza avuga ko hari imanza zidasozwa kubera ko uwagenewe kwishyura aba adafite ubushobozi bwo kubikora, ndetse rimwe na rimwe akaba adafite n’umutungo washobora gutezwa cyamunara kugira ngo uwatsinze urubanza ahabwe ibyo yatsindiye.
Aragira ati: “Hari n’igihe duhura n’imbogamizi mu kurangiza urubanza, tukabura uko tubigenza, tukarusubika, hari igihe mu manza bisaba kwishyura amafaranga, tukajya kwishyuza umuturage ku neza tugasanga nta mafaranga afite, twashaka guteza cyamunara tugasanga nta mutungo afite, bikarangira turusubitse, ariko n’umuturage wari ukeneye ubutabera ntabubone, rero icyo dushyira imbere nk’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ni ukumvikanisha abaturage, cyane ko abo turangiriza imanza ari abaturage tuyobora, ikindi ni uko kurangiza imanza ku gahato ntabwo byunga sosiyete Nyarwanda, turi mu nzira yo kurangiza izihari, ariko dukora n’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gukemura ibibazo mu bwumvikane.”
Uretse ibikorwa byo kurangiza imanza, mu Karere ka Gatsibo hanashyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage hakoreshejwe inzego z’abunzi hagamijwe kubaka umuco wo gukemura amakimbirane mu bwumvikane no kubungabunga ubumwe bw’abaturage.
Kuri ubu gukemura ibibazo bigezwa ku bunzi muri aka karere biri ku kigero cya 97.8%. Ni mu gihe mu rwego rwo guhosha amakimbirane mu miryango no kubaka umuryango utekanye, igikorwa cyo gusezeranya imiryango yababanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko na cyo kigeze ku kigero cya 97%, bikaba bigaragaza intambwe ikomeye mu kurinda amakimbirane mu muryango Nyarwanda.






