Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashimiye abarimu bo mu Rwanda ku bwitange n’urukundo bakomeje kugaragaza mu kazi ka buri munsi, bafasha abanyeshuri kubona ubumenyi n’icyizere cyo gutegura ejo hazaza habo n’ah’Igihugu.
Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’ibindi bihugu byo ku Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, wizihizwa buri mwaka kuri iyi tariki.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Gushyigikira abarimu: imyaka 60 yo kurengera umwuga w’uburezi, kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu.”
MINEDUC yavuze ko uruhare rwa mwarimu rutagarukira gusa ku gutanga amasomo, ahubwo ko abarimu bagira uruhare rukomeye mu gufasha abanyeshuri kugira ubushobozi, ubutwari n’icyizere cyo kwiyubakira ejo hazaza.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, MINEDUC yagize iti: “Iyo umunyeshuri asobanukiwe isomo ryamugoraga, agize ubutwari bwo kubaza ikibazo cyangwa yizeye ko hari icyo ashoboye, akenshi aba afite mwarimu wamubaye hafi, akamufasha gutera iyo ntambwe.”
Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu ushingiye ku itariki ya 5 Ukwakira 1966, ubwo hasinywaga inyandiko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Murimo (ILO) na UNESCO, ikubiyemo amabwiriza n’uburenganzira by’abakora umwuga wo kwigisha.
Uyu munsi watangiye kwizihizwa ku rwego mpuzamahanga mu 1994, hagamijwe kuzirikana uruhare rw’abarimu no guteza imbere umwuga w’uburezi.
Uyu mwaka kandi urizihizwa mu gihe hashize imyaka 60 ayo mabwiriza ashyizweho. Ni n’igihe arimo gusuzumwa no kuvugururwa kugira ngo ajyanishwe n’ibibazo n’impinduka zugarije umwuga w’uburezi muri iki gihe.
Muri izo mpinduka harimo iterambere ry’ikoranabuhanga, imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere uburezi budaheza ndetse no guhangana n’ibibazo by’imibereho n’ubukungu bishobora kugira ingaruka ku burezi.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) igaragaza ko u Rwanda rufite abarimu barenga 110,000 bigisha mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.
Mu butumwa bwo kwizihiza uyu munsi, MINEDUC yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu kuzamura imibereho y’abarimu no guteza imbere umwuga wabo.






