Ubuyobozi bw’Akarere bwibukije abarimu ko aribo rumuri rw’abato binyuze mu byo bigisha abanyeshuri, bubibutsa ko imyitwarire bagaragariza abana ariyo bakurana rero ko bakwiye kurangwa n’indangagaciro nziza zibera urugero abanyeshuri bigisha.
Ibi ubuyobozi bwabigarutseho kuri uyu wa 05 Ukwakira 2026 ubwo mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Karangazi haberaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu ku nsanganyamatsiko igira iti “Gushyigikira abarimu: Imyaka 60 yo kurengera umwuga w’uburezi, kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet yagize ati: “Abarezi turifuza ko muba abarezi koko mugatanga uburere bukwiye, ni mwebwe rumuri rw’abato, ibyo mugaragarije abana nibyo bafata, rero mukomeze kurangwa n’indangagaciro kugira ngo mubere urugero abo mwigisha.”
Ni ubutumwa yatanze, mu gihe hari bamwe mu barimu bajya bagaragara mu bikorwa biteye isoni birimo gusambanya abana bigisha, ubusinzi, kwambara impenure uri kwigisha n’ibindi; imyitwarire idakwiriye umurezi.
Bamwe mu barimu bo mu Karere ka Nyagatare baganira na MUHAZIYACU bavuze ko guha abana uburere no kubabera urumuri arizo nshingano zabo, banagira inama bamwe muri bo bagaragarwaho n’ingeso zitari nziza ko bazireka kuko ngo uretse kuba zibagiraho ingaruka bo ubwabo zigira n’ingaruka ku bana b’igihugu.
Uwitwa Nsengiyumva Alphonse umwarimu mu kigo cya GS Ryabega TSS ryo mu Murenge wa Karangazi, yagize ati: “Ubundi mwarimu mu nshingano ze zirimo no kuba urumuri, rero gusabwa kuba urumuri ntabwo ari ikintu gishya kuko nizo nshingano zacu,tugenda tubona ko hari abarimu bagenda batakaza kuba urumuri bikagaragaza ko hari indangagaciro zabo zagiye zitakara, rero uyu ni umwanya mwiza wo kwisuzuma abateshutse bakongera kwisubiraho.”
Munyentwari Joseph umwarimu mu kigo cya GS Nyamirama giherereye mu Murenge wa Karangazi, yagize ati: “Twasabwe kuba urumuri rw’abana turera ariko n’ubusanzwe nibyo dukora kuko niryo shingiro ry’uburezi, kuba umwarimu w’umunyamwuga bivuze ko ugomba kubabera urugero rwiza, rero umunsi nk’uyu udufasha kwisuzuma abatakaje indangagaciro bakongera gukeburwa.”
Umunsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu waranzwe no guhemba ibigo by’amashuri byagize amanota meza mu burezi kurusha ibindi, hahembwe ibigo bigera ku munani birimo ibigo bya Leta n’ibigo byigenga.
Hahembwe abayobozi bahagarariye ibigo birimo Life Academy, Nkoma PS, Cyabayaga fountain, Kairos Ps, Nyagatare SS, Mary Hill Girls, GS Nyendo na GS Rutoma.
Imirenge ya Rwempasha, Mukama na Musheri mu mashuri abanza niyo yatsindishije neza aho Rwempasha yabaye iya mbere ku manota agera kuri 98%, Mukama 95.5% na Musheri 95.3%, naho mu mashuri yisumbuye Rwempasha yabaye iya mbere n’amanota 99.5%, Musheri n’amanota 99.5% na Karangazi ku manota anagana na 95.9%.
Mu Karere ka Nyagatare habarizwa abarimu bagera ku 7,006, habarizwa kandi ibigo by’amashuri bigera kuri 294, birimo ibya Leta bigera ku 155 n’ibigo byigenga bigera ku 139.









