Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho nyuza y’abaturage Mukamana Marceline asanga mwarimu afite uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, agasaba abarezi ko abanyeshuri bahabwa ubumenyi bubafasha guhanga udushya no guhatana ku isoko ry’umurimo.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 5 Ukwakira 2026 mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, aho ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo wabereye mu Kagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline, yagize ati: “Mwarimu atagerejweho kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Igihugu cyacu gishyize imbaraga mu kubaka ubumenyi bw’abana bacu, kuko umutungo Igihugu gifite ukomeye ari Abanyarwanda, iyo ubukungu bugendanye n’ubumenyi bizana umusaruro ukomeye, Mwarimu rero atagerejweho umusanzu ukomeye kugira ngo twigishe abana, atari ukubigisha siyansi gusa, ahubwo tubigishe kugira ngo ubumenyi bafite bube ububyara ubukungu, kandi bube ubumenyi bujya guhatana ku isoko ry’umurimo.”
Bamwe mu barezi baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko intego yabo ari ugukora ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri batsinde neza, ariko kandi bagire ubumenyi buzabafasha mu buzima no ku isoko ry’umurimo.
Manishimwe Girbert, Umuyobozi wa TTC Kabarore, avuga ko abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Gatsibo biyemeje kudasubira inyuma mu mitsindire, ahubwo bagakomeza kuzamura ireme ry’uburezi.
Ati: “Ingamba dufite ni ukudusubira inyuma mu mitsindire, ahubwo tugomba gukomeza kujya imbere, nk’abayobozi b’ibigo mu Karere twiyemeje ko tugomba kugira abana baza imbere mu manota ku rwego rw’Igihugu kandi twumva tuzabigeraho, kugira ngo tuge dusohora umwana ufite ubumenyi bufatika bwamubashisha guhatana hanze aha ku isoko ry’umurimo.”
Habimana Jean Damascène, umwarimu uhagarariye abandi mu Murenge wa Kabarore, yashimye Ubuyobozi bw’Igihugu ku bikorwa bigamije guteza imbere imibereho ya mwarimu, ariko avuga ko hakiri imbogamizi zikeneye gukemurwa kugira ngo abarimu barusheho gukora neza.
Yakomeje agira ati: “Hari imbogamizi mwarimu agihura na zo nubwo Igihugu cyacu kiri mu rugendo rwo kwiyubaka, bigatuma hari ibikigora mwarimu. Umwarimu aracyafite umubare munini w’abanyeshuri yigisha mu ishuri, ikindi ni ikoranabuhanga rikiri hasi kuri mwarimu, aho kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga nk’imashini na interineti bitaragera kuri benshi.”
Mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2025-2026, mu cyiciro cy’amashuri abanza, Akarere ka Gatsibo katsindishije ku gipimo cya 86.95%, mu gihe mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye katsindishije ku gipimo cya 88.4%.
Mu Karere ka Gatsibo kuri ubu habarizwa ibigo by’amashuri bigera kuri 203 harimo ibigera kuri 88 bya Leta, ibigera kuri 54 byigenga ndetse n’ibigera kuri 61 abikorera bafatanyije na Leta.









