MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
06/10/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwakanguriye abarimu kurushaho kwihugura mu ikoranabuhanga, by’umwihariko ubwenge buhangano (AI), kugira ngo babashe gutanga uburezi bujyanye n’igihe no gufasha abanyeshuri gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bubafitiye akamaro.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 5 Ukwakira 2026, ubwo mu Karere ka Ngoma hizihirizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abarimu.

Bamwe mu barimu bakorera mu Karere ka Ngoma bavuze ko bishimira ibyo Leta imaze kubagezaho mu mwuga wabo, ariko bakagaragaza ko na bo bakomeje kwihugura kugira ngo bagendane n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Soeur Annonciata Uwazigira, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kibungo A, yavuze ko abarimu bakwiye kugenzura niba abanyeshuri basobanukiwe imikoro babaha, aho kureba gusa niba bazanye ibisubizo.

Ati: “Iyo dutanze imikoro yo mu rugo ku banyeshuri dusaba n’ababyeyi kubafasha. Iyo aje ku ishuri tumusaba gusobanura ibyo yakoze. Iyo abasha kubisobanura, bigaragara ko ari we wabyikoreye kandi abyumva, atari ubwenge buhangano.”

Nitegeka Jean Pièrre, umwarimu ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gahima, yavuze ko AI ishobora gufasha abarimu mu gutegura amasomo no mu kwigisha, ariko ko idakwiye kubasimbura.

Ati: “Ubu abarimu turi gukoresha ikoranabuhanga rya AI mu gutegura amasomo. Mu kwigisha tugerageza gusubiza ibibazo Igihugu gifite. Ikoranabuhanga ntabwo rikwiye kudusimbura nka mwarimu, ahubwo rikwiye kutwunganira.”

Yavuze kandi ko iyo umunyeshuri akoresheje AI mu gukora umukoro, abarimu bashobora kumusaba kuwusobanura kugira ngo barebe niba ibyo yatanze ari ibisubizo yumva.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Dr. Sandra Musabwasoni, yasabye abarimu guhora bihugura mu ikoranabuhanga, kuko abanyeshuri na bo barikoresha cyane.

Yagaragaje ko abarimu bakwiye kumenya uko AI ikora, ndetse bakamenya gusesengura ibisubizo abanyeshuri babazanira, cyane cyane iyo bakoze imikoro yo mu rugo.

Ati: “Ubu abanyeshuri biga muri Kaminuza usanga baduha ibisubizo bakuye muri AI. Nka mwarimu rero dukwiye guhora twihugura, kuko abana bacu bo bahora babizi. Abarimu dukwiye kumenya uko dukoresha AI.”

Musabwasoni yavuze ko AI ishobora no gutanga amakuru atari yo, bityo abarimu bakaba bagomba kumenya kuyikoresha no kugenzura amakuru itanga.

Yongeyeho ko abarimu badakwiye gutinya ikoranabuhanga, ahubwo ko bakwiye kurikoresha mu gutegura amasomo no mu kunoza uburyo bigishamo.

Ati: “Ntimutinye ikoranabuhanga, ntimutinye AI. Tugomba kuzirikana yuko AI itazadusimbura nk’abarimu, ahubwo izadufasha kwigisha neza. Tumenye uko abana bakoresha AI, tubashe kuyitandukanya n’ibindi bisubizo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko akarere gakomeza guha abarimu ibikoresho by’ikoranabuhanga no kubaha amahugurwa ajyanye n’imikoreshereze yaryo.

Yavuze ko abarimu bakangurirwa kwihugura mu bwenge buhangano, kuko abanyeshuri benshi bamaze kumenya kuyikoresha.

Ati: “Hari amasomo atangwa ajyanye no gukoresha ikoranabuhanga rya AI, abarimu na bo tubakangurira kwihugura bakabimenya. Ubu abana bo baradusize, bamenye AI kuva kera.”

Yasobanuye ko abarimu bakwiye no kumenya ibimenyetso bishobora kubafasha gutahura ko umunyeshuri yakoresheje AI, ariko ko icy’ingenzi ari ukureba niba ibyo yasubije abyumva kandi bimufasha kwiga.

Ati: “Gukoresha AI ntabwo ari bibi, ariko ibyo akora abikore mu buryo bumufasha kwiga.”

Mu Karere ka Ngoma habarurwa ibigo by’amashuri 105. Hari abarimu 2,197 bigisha mu mashuri abanza, 950 bigisha mu mashuri yisumbuye, 262 abigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ndetse n’abarimu 419 bigisha mu mashuri y’incuke.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Uburezi

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

06/10/2026
Mwarimu atagerejweho kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi- Visi Meya Mukamana
Uburezi

Mwarimu atagerejweho kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi- Visi Meya Mukamana

06/10/2026
Visi Meya Murekatete yabwiye abarimu ko ari bo rumuri rw’abo bigisha
Amakuru

Visi Meya Murekatete yabwiye abarimu ko ari bo rumuri rw’abo bigisha

06/10/2026
Abarimu bagaragaje ibibazo bikibangamira ireme ry’uburezi
Uburezi

Abarimu bagaragaje ibibazo bikibangamira ireme ry’uburezi

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU