MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
07/10/2026

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yasabye abarimu n’abandi bakora mu burezi guca ukubiri n’ibikorwa byo gukopera no gukopeza abanyeshuri, avuga ko ari ikibazo kigomba kuvaho kugira ngo ireme ry’uburezi rizamuke.

Meya Rangira yabigarutseho mu biganiro byabaye mu Karere ka Kirehe bwo yari yifatanyije abarimu bo mu mirenge ya Kirehe na Kigina mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gushyigikira abarimu: Imyaka 60 yo kurengera umwuga w’uburezi, kuwuteza imbere, no gutegura ahazaza hacu.”

Ni ubutumwa yatanze, buje nyuma y’ikibazo gikomeye cy’uburiganya cyagaragaye mu bizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, aho iperereza ryagaragaje gukopera mu byumba 254 by’ibizamini mu Gihugu hose, harimo n’ibyo muri aka Karere ka Kirehe.

Ni muri urwo rwego Meya Rangira yavuze ko ibyo bikorwa ari “icyasha” ku burezi bw’Akarere kandi ko abarezi bagomba kugira uruhare mu kubirandura.

Yagize ati: “Hari bagenzi banyu barimo bakurikiranwa, hari abayobozi bari gukurikiranwa ku bijyanye no gukopera. Ni icyasha nka serivisi y’uburezi mu Karere kacu tugomba gukuraho.”

Meya Rangira yavuze ko ikibazo kitagaragaye mu kigo kimwe gusa, asaba buri wese mu rwego rw’uburezi kwisuzuma no gufata iya mbere mu guca ukubiri n’umuco mubi wo gukopera no gukopeza.

Ati: “Abantu bashatse kwirukanka cyane bajya no mu makosa yo gukopeza abana no gukopera, byari bimaze kuba umuco tubonye ibyo iperereza riri kwerekana. Bityo ndabasaba ibyo bintu tubicikeho, dutandukane na byo.”

Yasabye ko imbaraga ahubwo zishyirwa mu kwigisha no gukurikirana abanyeshuri, kugira ngo batsinde bashingiye ku bumenyi n’ubushobozi bwabo.

Ati: “Dushyire imbaraga mu kwigisha no gukurikirana abanyeshuri, bwa bumenyi babubone, gusubiramo amasomo byashyizweho bikurikizwe no kongera uburyo bwo gukurikirana abanyeshuri, ariko dutandukane n’ibijyanye no gukopera no gukopeza.”

Yasabye abarimu gutanga amakuru ku bibazo

Meya Rangira yanakanguriye abarimu n’abakora mu burezi kujya batanga amakuru igihe babonye ibitagenda neza mu bigo by’amashuri, aho kubiceceka.

Ati: “Ndabasaba abarezi aho mukorera hose, aho mubonye ibibazo mubivuge. Nta mwarimu n’umwe wigeze ampamagara ngo Meya, hano baraduhatira gukopeza.”

Yavuze ko ikibazo cyo gukopeza gishobora kuba kimwe mu bibazo bigaragara mu bigo, ariko ko n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amahame agenga imikorere y’ibigo bigomba gutangirwa amakuru.

Ati: “Uyu munsi turavuga gukopeza, ejo ushobora gusanga hari ibibazo bijyanye no kugaburira abana ku ishuri, abantu banyereza ibiryo, ejo dushobora gusanga hari imitungo y’ikigo irimo kugurishwa, ejo dushobora gusanga hari ikindi kibazo.”

Yasabye abarimu kuba inyangamugayo, bakamagana ibibi kandi bagakora inshingano zabo kinyamwuga.

Ati: “Ndabasaba ko tuba abanyakuri, twange ikibi, tube abanyamwuga, dukore koko ibyo twagakwiye kuba dukora kandi tubikore neza.”

Meya Rangira yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza gushaka uburyo bwo kuzamura ireme ry’uburezi, ariko ashimangira ko bisaba ubufatanye bw’abarezi n’abandi bafite aho bahurira n’uburezi.

Yasoje avuga ko biyemeje ko ayo makosa abantu bayirinda kandi hatazagira n’umuntu n’umwe wongera kuyagaragaramo.

Nyuma y’uko hatangajwe amanota y’uko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange mu mwaka wa 2025-2026, Minisiteri  y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 7,188 bagombaga kongera gukora ibizamini bisoza amashuri abanza nyuma y’uko hamenyekanye ibikorwa byo gukopera. Minisiteri yavuze kandi ko muri bimwe muri ibyo bikorwa hari uruhare rw’abantu bakuru bari bashinzwe imirimo ijyanye no gucunga ibizamini.

Kirehe ni kamwe mu turere twagaragayemo iki kibazo. Ku wa 5 Nzeri 2026, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafashe abantu 21 bo muri Kirehe bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukopeza abanyeshuri, barimo abayobozi, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’abandi bakozi b’amashuri.

RIB yavuze ko muri rusange abantu 81 bari bamaze gufatwa mu turere dutanu, ari two Kirehe, Ngoma, Kayonza, Nyamasheke na Rubavu, bakekwaho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’uburiganya mu bizamini.

Iperereza ryagaragaje ko ibikorwa bikekwa byategurwaga mbere ndetse bigakomeza no mu gihe ibizamini byakorwaga.

Meya Rangira Bruno, Uyobora Akarere ka Kirehe yasabye abakora mu burezi guca ukubiri no gukopera cyangwa gukopeza abanyeshuri

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Uburezi

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

06/10/2026
Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi
Inkuru z'ingenzi1

Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi

06/10/2026
Mwarimu atagerejweho kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi- Visi Meya Mukamana
Uburezi

Mwarimu atagerejweho kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi- Visi Meya Mukamana

06/10/2026
Visi Meya Murekatete yabwiye abarimu ko ari bo rumuri rw’abo bigisha
Amakuru

Visi Meya Murekatete yabwiye abarimu ko ari bo rumuri rw’abo bigisha

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Mu minsi itanu u Rwanda rwinjije miliyari 14Frw mu byoherejwe mu mahanga

Mu minsi itanu u Rwanda rwinjije miliyari 14Frw mu byoherejwe mu mahanga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU