Bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Kayonza bemeza ko umubare wabo ugenda ugabanyuka kubera ko bamwe bareba hafi ku nyungu z’ako kanya nyamara ngo ushishoje harimo inyungu z’ubuzima bwose
Kuri uyu wa 02 Ukwakira, mu Kagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare hatangirijwe ibikorwa by’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabishake, aho batangiriye ku nzu y’umuturage wasenyewe n’ibiza utari wishoboye.
Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake muri buri murenge hazubakwa inzu imwe mu rwego rwo gufasha abatishoboye, bamwe mu bagize urubyiruko bemeza ko hari bagenzi babo batitabira ibi bikorwa kuko bumva nta mafaranga bari butahane.
Iyi myumvire ngo imaze gusakara muri benshi bituma ibikorwa byinshi ubisangamo abantu bamwe gusa igihe cyose nk’uko byemezwa na Ishimwe Claudette ni umwe muri uru rubyiruko.
Ahamya ko iyo hari nk’ikibazo kivutse aho batuye, urugero nk’iyo ari ibiza biteye ako kanya haboneka abantu benshi baje gutabara, ariko iyo hagiyeho gahunda yo kuzubakira uwo muturage bivuye mu miganda usanga buri gihe hari bamwe mu ribyuruko batabyumva, yakomeje agira ati: “Hari abatabyumva ko bakorera ubushake bitewe n’imyumvire yabo abo kandi bashaka no kugumura abandi bafite uwo mutima wo gukora ibikorwa batari buhemberwe, kandi bifite inyungu ni uko batabizi”
Munezero Janvier ni umwe muri uru rubyiruko agaruka ku nyungu ziri mu bukorerabushake, yagize ati: “Inyungu za mbere ni ukumenyana n’abandi no kumenyekana, ibi ntacyo wabyishyura, aba bantu mumenyaniye mu bukorerabushake batuma umenya amahirwe menshi ahari y’iterambere kandi burya ibyo ukoze uzwi bitandukanye cyane n’ibyo wakora utazwi.”
Kuba hari bamwe mu rubyiruko batarasobanukirwa neza ko guhurira hamwe no gufatanyiriza mu bikorwa by’ubukorerabushake bibubaka ubwabo kandi bikubaka n’umuco wo gukunda Igihugu, ngo ni yo mpamvu ubukangurambaga ku bikorwa by’ubukorerabushake muri uku kwezi bizibanda cyane ku rubyiruko nk’uko byemezwa na Matabaro Constant, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Kayonza.
Yakomeje agira ati: “Ukwezi kwa 10 ni isoko tuvoma ku Inkotanyi, ku itariki ya 01 Ukwakira nibwo bafashe icyemezo cyo kubohora Igihugu, natwe nk’urubyiruko niho duhera dutera ingabo mu bitugu ababohoye kino Gihugu, muri uku kwezi kwa 10 natwe turitanga tugakora ibikorwa bifasha abaturage.”
Yakomeje avuga ko nubwo ubukangurambaga bwibanda cyane ku rubyiruko, ibikorwa by’ubukorerabushake ntibireba gusa urubyiruko kandi bakira abantu bose, aha niho bahurizamo abafite akazi n’abatagafite, abantu b’ingeri zose bahurira ku bikorwa by’ubukorerabushake.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo Hategekimana Fred yemeza ko ibikorwa by’ubukorerabushake bizakomeza gushyigikirwa kandi bakarushaho kwigisha abaturage ko bagomba kugira umuco w’ubukorerabushake ariko uhereye mu bakiri bato kuzamura.
Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake kuzarangira ku ya 31 hazakorwa ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Kayonza birimo kubaka inzu 12, gusana inzu 25, guharura imihanda ifite ibirometero 10 hazubakwa kandi uturima tw’igikoni 1000, hubakwe ubwiherero 80.









