Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro k’asaga miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda, bigamije gufasha abaturage batishoboye no guteza imbere imibereho yabo.
Muri ibi bikorwa harimo kubaka inzu z’abatishoboye, gutanga amatungo magufi ndetse no koroza inka abagize uruhare mu bikorwa byo kubohora Igihugu.
Ibi byagarutsweho ku wa 3 Ukwakira 2026, ubwo mu Murenge wa Murama hatangizwaga ibikorwa by’ubukorerabushake byo muri uku kwezi.
Muri uku kwezi, abakorerabushake bo mu Karere ka Ngoma bazitabira ibikorwa bitandukanye birimo umuganda wo kubaka inzu z’abatishoboye, gusana no gutunganya ibikorwaremezo byangiritse, ndetse no gukangurira abaturage kugira uruhare muri gahunda za Leta.
Biteganyijwe kandi ko abakorerabushake bazagira uruhare mu bikorwa bigamije gufasha amatora y’inzego z’ibanze kugenda neza.
Ku munsi wo gutangiza ibi bikorwa mu Murenge wa Murama, abakorerabushake bibanze ku kubakira inzu umuturage wari umaze igihe kinini aba mu nzu idasakaye, ibyatumaga ajya kugama mu gikoni, ibintu byari byaramugizeho ingaruka ku mibereho no ku mutekano we.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwabonye ko iki kibazo gikwiye kwitabwaho, rufata iya mbere mu kumwubakira inzu no kumushyiriramo isakaro, kugira ngo abashe gutura ahantu heza kandi hatekanye.
Mpinganzima Betty, umwe mu bakorerabushake, yavuze ko urubyiruko rukwiye gukoresha imbaraga rufite mu gufasha Leta gukemura ibibazo abaturage bahura na byo.
Ati: “Kuri dufasha Leta gukemura ibibazo abaturage bahura nabo, nk’abakorerabushake dufite imbaraga tuba tugomba kuzikoresha duteza imbere Igihugu cyacu, bamwe mu rubyiruko bataza muri ibi bikorwa bavuga ngo ababizamo ni abatagira akazi, iyo ni imyumvire mibi itariyo kandi bakwiye kuyihindura.”
Hishamunda Emmanuel wo mu Murenge wa Murama na we yavuze ko ibikorwa by’ubukorerabushake ari uburyo bwo kugaragaza gukunda Igihugu no gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Uyu ni umuco wo gukunda Igihugu kandi natwe tugomba kugikunda, gukunda Igihugu rero binagaragarira mu bikorwa nk’ibi tuba turi gukora dushaka ko umuturage abaho neza kandi atekanye, uyu munsi ni rwo rugamba tuba turi kurwana dushakira hamwe iterambere ry’umuturage.”
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ngoma, Niyitegeka David, yavuze ko urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa bifitiye Igihugu akamaro.
Ati: “Buri kwezi kwa Cumi dukora ibikorwa by’abakorerabushake ariko nanone binajyana n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ubu turi kwibanda mu bukangurambaga no gukora ibikorwa by’amaboko no gufatanya n’inzego z’ibanze. Turashimira urubyiruko rwitabira rufasha mu gusigasira ibyagezeho ni ibintu bidushimisha cyane, tubaye tudafite urubyiruko ruri mu ngamba rudakunze gukorera ubushake byaba ari bibi ariko dushima ko ubu turi kumwe kandi turi mu ngamba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, yashimiye urubyiruko rwitabiriye ibikorwa, anarusaba kwirinda ibiyobyabwenge bishobora kubangiriza ejo hazaza.
Yashimangiye ko ubwitange bw’urubyiruko bwagize uruhare mu mateka y’Igihugu, bityo ko n’ubu rukwiye gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.
Ati: “Iyo turebye mu mateka iki gihugu cyabohowe n’urubyiruko kandi ntabwo bahembwaga, ba mudugudu ntabwo bahembwa kandi akazi kabo mubona ko gasaba ubwitange, ubwo rero namwe mukwiye kubafatiraho urugero natwe tugakora ibikorwa byo kwiteza imbere, turabashimiye kuba mwitanze mu muganda tukubakira uyu muturage inzu kandi murabona ko tumutuje aheza.”
Muri gahunda y’ibi bikorwa, hateganyijwe gutangwa inka 10 ku bantu bagize uruhare mu bikorwa byo kubohora Igihugu, mu gihe izindi nka enye zizahabwa abagenerwabikorwa bo mu yindi mirenge.
Hateganyijwe kandi gutangwa ihene 180 ku baturage batishoboye, ndetse no kubaka nibura inzu imwe y’umuturage utishoboye muri buri Kagari k’Akarere ka Ngoma.









