Abana babiri barimo ufite imyaka 10 n’undi ufite 12 bo mu muryango umwe, bapfuye nyuma yo kurohama bagapfira mu cyobo cyo mu Murenge wa Muhazi, mu Karere ka Rwamagana.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Karitutu, yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026.
Amakuru avuga ko abo bana bari basigaye boga nyuma yo kuvoma amazi ari batanu, bagenzi babo batatu bo bacyura amazi maze abasigaye bararohama.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police, Twizeyimana Hamduni, yabwiye MUHAZIYACU ko icyo cyobo cyahoze gicukurwamo amabuye yo kubaka, ariko kiza guhagarikwa kidasibwe, bituma cyuzuramo amazi y’imvura yaturukaga ku musozi.
SP Twizeyimana yagiriye inama ababyeyi yo kwirinda kohereza abana bonyine hafi y’ibyuzi cyangwa ahandi hantu hashobora kubateza ibyago n’akaga nk’aka, kandi ko muri iki gihe cy’impeshyi abantu bagomba kujya bitwararika aho bogera mu biyaga ngo batazarohama.
Yagize ati: “Turasaba ababyeyi kuba hafi y’abana babo, turabasaba kurinda abana babo babashyira kure y’ibyateza akaga abana babo cyane cyane birinde kohereza abana ahari ibyobo nk’icyo abo bana baguyemo. Turasaba aborozi kandi kujya bazitira ibyobo (Dam-shits) baba baracukuye byuhira amatungo mu rwego rwo kwirinda ko hari abaturage cyangwa abana bashobora kubigwamo.”
Polisi n’abaturage bafatanyije gukura imirambo y’abo bana mu mazi mu ijoro ryo ku wa Gatanu, ihita ijyanwa ku Bitaro bya Rwamagana.
Kuri ubu, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatumijeho nyiri icyo kirombe kugira ngo asobanure impamvu yasize icyo cyobo kidasibye.






