Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera (JADF), Murenzi Emmanuel yagaragaje ko umwaka utaha w’ingengo y’imari ya 2026-2027 uzagira umusaruro mu guteza imbere imibereho n’ubukungu by’abaturage ba Bugesera, asaba abaturage kuzabigiramo uruhare.
Murenzi yabigarutseho ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2026, ryaberaga kuri Sitade y’aka Karere.
Yagizze ati: “Akazi karacyakomeje, hari byinshi dufite mu igenamigambi ryacu turimo dukora biganisha mu gusoza umwaka w’ingengo y’imari. Rero nk’abafatanyabikorwa ni akazi gasanzwe ariko noneho numva y’uko umuturage wese muri uyu mwaka tugiye gutangira azarushaho kumva uruhare rwe ndetse no kugira ngo akurikirane ibimukorerwa.”
Agaruka kuri iri murikabikorwa, Murenzi ashima ko risize umusaruro ufatika by’umwihariko ku muturage, ati: “Intego nyamukuru ni ukugira ngo abafatanyabikorwa bamurike ariko kandi si ukumurika gusa, ni ukugira ngo abaturage babaze, basobanukirwe ndetse banamenye uruhare bagomba kugira muri ibi bibakorerwa.”
Uwase Christine ukorera umuryango &Under His Umbrella’ witabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa, yavuze ko iri murikaikorwa ryabafashije gusobanurira benshi serivisi uyu muryango utanga. Asaba ko ryajya riba kabiri mu mwaka kugira ngo abaturage barusheho kumenya serivizi n’ibikorwa bikorerwa muri aka Karere.
Ati: “Kwitabira iri murikabikorwa byaduhaye amahirwe n’umwanya wo gusobanurira abaturage serivisi n’ibikorwa dukora mu muryango wacu, birimo gufasha abana bava mu miryango itishoboye tukabafasha kwiga ndetse no mu mibereho izanzwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ashima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere Akarere ka Bugesera, abasaba gushyira ku isonga umuturage.
Ati: “Ibyo dukora byose tubikorera abaturage dushinzwe. Kandi ni amahitamo Igihugu cyakoze, harimo no kubazwa inshingano. Niyo mpamvu twese tugerageza kwerekana ibyo dukora cyangwa ibyo dushinzwe mu buryo buha umuturage ijambo, akaba yasobanuza cyangwa yabaza. Gufatanya n’ubuyobozi bwite bwa Leta, n’imbaraga z’abafatanyabikorwa bandi bari mu karere, guhera mu kwakira ibitekerezo by’abaturage, mu gukorera hamwe igenamigambi no kubishyira mu bikorwa dufatanyije; ni imikoranire dushima.”
Akarere ka Bugesera kandi gatangaza ko imurikabikorwa ryatanze umusaruro wo kuba abaturage barasobanuriwe amahirwe ahari y’ubucuruzi n’uburyo abaturage bashobora guhabwa inguzanyo n’ibigo by’imari bikorera muri aka Karere.
Mu Karere ka Bugesera habarurwa abafatanyabikorwa barenga 70 barimo; imiryango itari iya Leta, abikorera ndetse n’ibigo by’imari bikorera muri aka Karere.












