Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline, yasabye ababyeyi kurera abana mu burwo bwuzuye, bahabwa ibibatunga bigirira umumaro imibiri yabo, kubereka urukundo, bakitabwaho bakaganirizwa; kugira ngo bakure bafite byose bizatuma bigirira umumaro ndetse banagirire Igihugu akamaro.
Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Kamena 2026 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ndera neza nkure nemye” ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Remera.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yakanguriye ababyeyi kuba incuti z’abana kugira ngo babone uko baba hafi yabo.
Aragira ati: “Dukwiye kurera abana bagakura mu buryo bwuzuye, nituvuga uburyo bwuzuye, tuvuga kubitaho mu bibatunga kandi bibagirira umumaro bagakura neza mu gihagararo, hari kandi kubereka urukundo bagahabwa umwanya wo kuganirizwa, bagahabwa ibyo bakeneye byose kugira ngo bashobore gukura neza, bazashobore kwigirira akamaro ndetse bakagirire n’Igihugu.”
Visi Meya Mukamana kandi yashimiye ba Malayika murinzi ku ruhare bagira mu kwita kubana bagize ibyago byo kubura ababyeyi babo bakiri bato, yagize ati: “ Ba Malayika murinzi ni abantu bafite uruhare rukomeye mu kwita ku bana bagize ibyago byo gutakaza ababyeyi babo bakivuka, ugasanga umwana ntafite umuntu wa hafi wo mu muryango wo ku mwitaho, turabashimira cyane kuko ba Malayika murinzi baradufasha kuko bita kuri abo bana bakabashyira mu miryango yabo bakabereka urukundo kandi atari uko bafite ibya mirenge, ahubwo kubera gusa ko bafite umutima wagutse n’urukundo.”
Bamwe mu babyeyi baganiriye na MUHAZIYACU banenga ababyeyi bagira igitsure gikabije ku bana, kuko bituma abana badatinyuka kubabwira imbogamizi bahura nazo mu mikurire yabo.
Kwibuka Claudine ni umubyeyi w’abana babiri, aragira ati: “ Hari ababyeyi usanga bafite igitsure gikabije ku bana, ugasanga abana ntibabisanzuyeho ngo bababwire ibyo bahura nabyo, cyangwa se bababwire impinduka ziza ku mibiri yabo bigatuma hari ababasobanurira ibijyanye n’ibyo bashaka kubumvisha, aribyo bivamo inda ziterwa abangavu cyangwa ugasanga abandi batorotse iwabo bakajya kuba mu mihanda.”
Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika mu Karere ka Gatsibo abafatanyabikorwa b’Akarere batandukanye batanze impano z’ibikoresho ku bana, harimo amagare ane y’abafite ubumuga yatanzwe na Family care for Children, ingofero enye zahawe abana bafite ubumuga bw’uruhu, zatanzwe na world vision, Caritas Rwanda yatanze ibyo kurya no kunywa ku bana ndetse na Bamporeze yatanze ibikoresho by’ishuri ku bana batsinze neza kurusha abandi.








