MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
12/10/2026

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko Igororero rya Bugesera ryafunzwe guhera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026, abagororwa barimo bakaba bimuriwe mu yandi magororero yo mu Gihugu.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RCS, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’uru rwego, CSUPT Hillary Sengabo, kuri uyu wa 12 Ukwakira 2026.

Muri iri tangazo, RCS yamenyesheje ko abagororwa bimuriwe mu yandi magororero kandi ko bashyiriweho uburyo bwo kuvugana n’imiryango yabo, ndetse n’uburyo bwo koroherezwa gusurwa n’abavandimwe babo aho bajyanywe.

Gufunga Igororero rya Bugesera biri muri gahunda ya Leta yo kwimura amagororero aherereye mu mijyi, hagamijwe kunoza imikorere yayo no kubaka ibikorwaremezo byujuje ibisabwa.

Muri Werurwe 2026, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr  Vincent Biruta, yatangaje ko hari gahunda yo kwimura amagororero ya Musanze, Muhanga, Ngoma, Huye na Bugesera. Igororero rya Bugesera riri mu yagombaga kwimurwa bitewe n’uko Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa hafi yaryo.

Icyo gihe, Dr Biruta yavuze ko kwimura amagororero biri mu rwego rwo gukemura ibibazo by’imyubakire n’imiterere yayo bituma atuzuza ibisabwa by’ibanze ku bagororwa.

Yanasobanuye ko amagororero azubakwa mu bihe biri imbere azakurikiza igishushanyo mbonera kigenwe, kugira ngo abe agezweho kandi atange umutekano n’ubwisanzure bikwiye.

Yagize ati: “Muri uko kuyimura hazakurikizwa igishushanyo mbonera ku buryo hazakurikizwa uburyo igororero rigomba kuba ryubatse, ku buryo andi azubakwa mu gihe kiri imbere azaba yujuje ibyangombwa biyateganywamo.”

Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yatangaje ko ubucucike mu magororero yo mu Rwanda bugeze kuri 97,7%, nubwo hari ahakigaragara ubucucike burenze ubwo, bitewe n’abakirwa mu buryo budasanzwe, harimo ababa bavuye muri kasho z’inkiko.

Ku rundi ruhande, raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yasohotse mu Kwakira 2025, yagaragaje ko mu mwaka wa 2024-2025 ubucucike mu magororero bwari bugeze kuri 110%.

Iyo mibare yakusanyijwe mu igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ryakorewe mu magororero 14 no mu ngando icumbikiye abagororwa bakora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu Karere ka Rwamagana.

Itangazo ryasohowe na RCS

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU