Akarere ka Ngoma ni kamwe mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba twatoranyijwe nk’uturere tw’icyaro aho gafite ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo harimo Ibiyaga bya Mugesera, Sake na Birira n’Umugezi w’Akagera.
Uretse ibiyaga hari n’umuhanda wa kaburimbo ugahuza n’uturere twa Bugesera na Nyanza watangiye gukorwa; kakaba Akarere kegereye ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera bihana imbibi no kuba gatuye hafi y’umupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe.
Ni bintu bigaha amahirwe y’ishoramari arimo kugenda abengukwa n’abashoramari bashya barimo nk’ikigo cya Mountain Ridge Eastes Ltd kiri kubaka hoteli nshya y’inyenyeri eshanu yitwa “Lakeside Recreation Resort” ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera giherereye mu Kagari ka Nyagatugunda, Umurenge wa Zaza.
Ni umushinga munini uzubakwa kuri hegitari 32 z’ubutaka ukaba ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari esheshatu ariko zishobora kwiyongera.
Ni hoteli izaba ifite ibyumba byinshi birimo ibyifashishwa na buri wese wifuza kuyisura, iby’abanyacyubahiro benshi bita ‘Suites’, iby’imiryango (family rooms), ibyo gukambikamo n’ibindi.
Umuyobozi w’uyu mushinga, Rusanga Martin yavuze icyatumye babenguka Akarere ka Ngoma bakagashoramo akayabo k’amafaranga.
Yagize ati: “Hari ibyiza by’ u Rwanda ku buryo iyo umuntu agize amahirwe yo kujya ahandi mu bindi bihugu ukaza hari byinshi cyane uhabonera uhigira noneho bikaba byakuviramo n’inzozi zo kubona y’uko n’ibintu bishoboka murugo iwacu.”
“Ngoma ni ahantu heza, iki kiyaga cya Mugesera ni kimwe mu bintu byagerageje gusa nk’aho bidukurura kuko ni ahantu twabonye yuko ari mu cyaro cyane ariko abantu benshi cyane nta muntu wari waza kugira icyo ahakora. Ikintu twifuzaga cyane cyane ni ikijyanye n’imiryango.”
Akomeza agira ati: “Dufite igitekerezo dukoresha duti ‘the perfect family resort’ ariho amerekezo y’aho imiryango ishobora kuba yajya ikaba yahagirira ibihe byiza yaba ari abana cyangwa ababyeyi hari ibikorwa bitandukanye nk’ibya siporo, ubusitani bwiza cyane, ubwogero buteye amabengeza.”
Mu bindi bizaba birimo ni ibibuga by’umukino wa Tennis, ibya Basketball, Volleyball n’ikibuga gito cy’umukino w’amaguru, ibyo gutwara ifarashi, amato agezweho, moto zo mu mazi zizwi nka ‘Ski Jet’, Kayakisi(Cayucus) n’ibindi byinshi bikunze gushimisha abantu iyo basohotse bakava mu Rwanda.
Rusanga yongeye ati: “Ibyo twarabitekereje turavuga duti ‘ese kuki iwacu tutabikora’ ni nayo mpamvu twahisemo muri aka Karere cyane cyane kuri iki Kiyaga cya Mugesera ko twahazana uyu mushinga.”
Yavuze ko kuva uyu mushinga umaze gusurwa n’inzego zitandukanye harimo aba Minisitiri, Guverineri, Ubuyobozi bw’Akarere n’abandi hari icyo bivuze.
Ati: “Yaba abadusura tubona badushyigikiye ariko nabyo bakumva ko ari bintu bizagirira akamaro rusange, ni ukuvuga guteza imbere abaturage bahaturiye kuba barabonye akazi ariko n’akazi umushinga uzatanga n’inama zitandukanye zizajya zihabera.”
Uyu mushinga munini ufite ibikorwa byinshi biri gukorwa mu byiciro aho icya mbere ibirimo nka hoteli, ubusitani, ahashyirwa amatente, ubwogero bugezweho no gukora umucanga(beach) ku nkengero z’Ikiyaga cya Mugesera gishobora kurangira mu mwaka utaha, ariko hari n’ibindi byiciro bizarangira kugeza ku cya nyuma cyo kubaka ikibuga cya Golf.
Asoza yavuze ku byiza bishingiye ku bukerarugendo biri muri Ngoma biberanye n’ishoramari ndetse asaba n’ubuvugizi ku muhanda ugera ahari uyu mushinga.
Yagize ati: “Ubutaka buracyahari hirya no hino, ahubwo twabonye yuko n’abandi bantu baje kudusura babona iki gikorwa byabateye imbaraga zo kugira ngo baze nabo bagerageze gusa nk’aho bahegera kugira ngo bashore imari mu bintu bijyanye n’ubukerarugendo.”
Ngoma, ni Akarere gatuwe n’abaturage ibihumbi 404 nk’uko biherutse kugaragazwa n’ibarura rusange ryo mu 2022, ndetse uko bucyeye n’uko bwije iterambere ry’abagatuye riva mu mpapuro bakaribonesha amaso.
Mu myaka mike ishize kubatswemo hoteli y’Akarere iri ku rwego rw’inyenyeri eshatu, Saint Joseph Hoteli, hoteli Amataba Eco village iri ku Kiyaga cya Sake, Sitade, imihanda ya kaburimbo; n’ibindi bikorwaremezo.


















