MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nta muturage ukwiye kugwa mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe – Meya Gasana

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
08/11/2024
Ibirombe bikorerwamo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Benshi bacukura amabuye mu buryo butemewe ndetse bakahahurira n'ingorane, zirimo n'impanuka.

Ibirombe bikorerwamo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Benshi bacukura amabuye mu buryo butemewe ndetse bakahahurira n'ingorane, zirimo n'impanuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko kugira amabuye y’agaciro mu karere ari ubukungu, ariko nanone ukurikije aho igihugu kigeze, nta muturage ukwiye kugwa mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ibi Meya Gasana yabivuze nyuma y’aho abaturage bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu Murenge wa Remera bagwiriwe n’ikirombe, babiri muri bo barimo umugore n’umwana w’imyaka 14, bahita bahasiga ubuzima.

Iyo mpanuka yabereye mu Kirombe, kiri mu Kagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa Kanyinya mu isambu isanzwe ari iy’umuturage, itaragenewe ubucukuzi.

Avuga kuri iki kibazo cy’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bikanatuma bahasiga ubuzima, Meya Gasana yagize ati “Impamvu abaturage bajya gucukura ni uko iyo bayacukuye bakuramo amafaranga bakikenura, ariko nanone nk’igihugu kigendera ku mategeko, hari amategeko igihugu kigenderaho y’ubucukuzi, na yo agomba kubahirizwa. Hari n’urwego rwabihawe kugira ngo bikorwe atari mu kajagari, ku buryo ntabahaburira ubuzima.”

Meya Gasana yakomeje avuga ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) hari gukorwa isesengura ku bigo bicukura amabuye y’agaciro hano mu Rwanda, bikazaza gupiganira isoko ryo gucukura aya mabuye mu buryo bwemewe.

Ati: “Gahunda igeze heza tubifashijwemo n’ikigo cy’ibishinzwe cya Rwanda Mining Board, ubu hatangiye gukorwa isesengura ryimbitse ku masosiyete akora ubucukuzi hirya no hino mu gihugu, bafite ubumenyi, bafite ubushobozi bwo kutwereka, ubwoko bw’amabuye buhari naho buherereye. Ubundi ababifitiye ububasha baze bapiganire isoko batangire bacukure aya mabuye.”

Meya Gasana asaba abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe, kubera ko ibyo bikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati: “Abacukura mu buryo bwemewe, baba bafite ubwirinzi n’ubushobozi, abo rero nta mpanuka bakunze guhura nazo. Ahubwo hari imirenge imwe n’imwe, aho abaturage bajya mu misozi gucukura, ubuyobozi butabizi. Imisozi yabagwaho bakadutabaza, abenshi turabatabara bakavamo ari bazima, ariko hari n’ababubura.”

Imirenge yiganjemo ubucukuzi bw’amabuye yagaciro mu Karere ka Gatsibo ni Remera, Kageyo, Muhura, Gitoki, Rugarama na Kiziguro. Aho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa neza, bufatiye runini abaturage aho muri gahunda yo gusangira inyungu mu mwaka ushize w’ingengo y’imari hatanzwe miliyoni zisaga 130Frw binyuze muri kompanyi zicukura amabuye y’agaciro muri aka Karere. Aya mafaranga yakoreshejwe mu kubaka ibikorwaremezo birimo amashuri n’amavuriro.

Ibirombe bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

remezo, birimo amashuri n’amavuriro.

Mu buryo bwa forode ikiro cy’amabuye y’agaciro kigurwa angana n’bihumbi 20 Frw.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: 53.5% by’abaturage bazaba batuye mu mujyi muri 2050

Ngoma: 53.5% by’abaturage bazaba batuye mu mujyi muri 2050

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU