Igishushanyombonera cy’imikoreshereze cyemejwe muri 2024 cyereka ko kugeza mu mwaka wa 2025 byibura 53.5% by’abaturage b’Akarere ka Ngoma bazaba batuye mu Mijyi.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Izuba kibanze ku gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo mu Karere ka Ngoma.
Iki gishushanyombonera kigaragaza ko ubutaka bwose bw’Akarere ka Ngoma ½ cyabwo cyagenewe ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi kuri 50.5%, 12% by’ubutaka bwagenewe amashyamba, ibijyanye n’imiturire, imijyi n’ibikorwaremezo bitandukanye bifata 27%, mu gihe ibijyanye n’amazi, n’ibishanga bifata 17%.
Ubutaka bwose bw’Akarere ka Ngoma bwagenewe uko bugomba gukoreshwa haba mu mujyi cyangwa mu cyaro. Muri gahunda ya Guverinoma nk’uko byatanzweho umurongo n’igishushanyombonera cy’Igihugu, abaturage benshi bagomba gutura mu mijyi naho bake bagatura mu byaro.
Mu Karere ka Ngoma ho nibura muri 2035 abaturage bangana na 30% b’Akarere kose bazaba batuye mu mijyi, mu gihe muri 2050 nibura 53.5% by’abaturage bose b’Akarere bazaba batuye mu mijyi, abasigaye 46.5% bagatura mu cyaro.
Uyu mubare munini cyane watumye mu Karere ka Ngoma bongera imijyi aho izagira igera kuri itatu: Umujyi mukuru ni Kibungo( uzafata ku tugari two mu Murenge wa Kazo n’utugari dutatu two mu Murenge wa Remera) ukunganirwa n’uwa Rukira na Sake.
Iyi mijyi yombi izafasha Umujyi mukuru wa Ngoma gutuza abaturage benshi bangana na 53.5% muri 2050.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yagize ati: “Nidutura neza tugatura hahandi hagenewe gutura aha mashyamba tukayaharekera; ayo mashyamba nayo dufite imishinga myinshi irimo kuyavugurura hakazavamo amafaranga, ariko na wa wundi watuye aho agomba gutura ufite ibyo ashaka gucuruza kuko azaba aturanye n’abandi ibikorwaremezo bizahagera.”
Mu rwego rw’imiturire, ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko site ya Mahango( ahazwi nko ku Giturusu) na Site ya Remera ariho bumva Umujyi ugomba kwagukira, mu mujyi rwagati wa Kibungo hakubakwa inzu zigeretse y’ubucuruzi.
Visi Meya Mapambano yasoje agira ati: “Igishushanyombonera, ni uburyo bwo gukoresha ubutaka neza kandi ntabwo bireba Leta yonyine birareba n’umuturage kubigiramo uruhare, ni ngombwa kugira ngo tuzature neza dukoreshe neza ubutaka, twunguke mu buryo bushoboka bwose.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe imitunganyirize y’imijyi n’icyaro mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka(NLA), Mpayimana Protais, yavuze ko kuva igishushanyombonera gihari hakurikiraho kugishyira mu bikorwa hatuganwa amasite y’imiturire.
Mpayimana akomeza agira ati: “Ubutaka bwose bwaba ubw’Akarere mu mijyi no mu gace k’icyaro bufite uko bwagenewe gukoreshwa, ntidushaka kongera kubona umuntu yubaka ahantu hagenewe guhinga cyangwa agahinga ahagenewe amashyamba cyangwa yubake amazu y’ubucuruzi ahagenewe ibishanga, tugerageze kubahiriza igishushanyo mbonera uko giteye.”
Yavuze ko wakoresha telefoni yawe ureba icyo ubutaka bwagenewe ukanda *651#, ubundi buryo bw’ikoranabuganga buboneka ku rubuga rw’ikigo gishinzwe ubutaka.
Mpayimana yaburiye abagura ubutaka bakabubika baniganje mu Mujyi wa Kibungo ko hasohotse itegeko mu kwezi kwa Karindwi, aho ubikora azajya abwamburwa bugahabwa ushobora kububyaza umusaruro.
Iki gishushanyombonera kigaragaza ko abaturage ba Ngoma bagenda biyongera aho muri 2012, yari ituwe n’abaturage 336,928, mu mwaka wa 2022 bari 404,048, bitegangijwe ko muri 2035 bazaba ari 411,766 naho 2050 bazaba ari 469,314.







