Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu Karere ka Ngoma habarizwa ibiti by’ikawa Miliyoni 5 n’ibihumbi 800 bihinze kuri hegitari 2,360 muri byo bikaba bigeze igihe cyo gusimbuzwa kuko bishaje.
Ibi ni ibyatangajwe ubwo Akarere ka Ngoma ku bufatanye na NAEB bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abahinzi ba kawa kwita kuri iki gihingwa kugira ngo gitange umusaruro mu Murenge wa Rukira.
Kabasha Faustin, Umukozi ushinzwe uruhererekane nyongera gaciro rwa kawa muri NAEB, avuga ko ubu bukangurambaga bugamije gufasha abahinzi ba kawa kuzitaho kugira ngo zitange umusaruro mwiza ndetse buzafasha abahinzi kunguka.
Yagize ati: “Tubukora buri mwaka, ni ukuvuga ngo mu minsi ishize abahinzi basoje isarura kandi iyo basoje haba hakurikiyeho gukorera ikawa zabo neza, by’umwihariko uyu mwaka twashyize imbaraga mu gukangurira abahinzi gusazura ikawa zabo kuko iyo bamaze kuzisarura mu bihembwe bigera kuri bitandantu aba agomba kuyikata igashibuka kugira ngo yongere itange umusaruro, tukabijyanisha n’ubukangurambaga bwo gusimbuza ibiti bishaje.”
Akomeza agira ati: “Igihembwe kirangiye, abahinzi babonye amafaranga ari hagati ya 700 Frw na 800 Frw ku kiro cy’ibitumbwe kandi ayo ni amafaranga menshi kuko ubushakashatsi bugaragaza ko kugira ngo umuhinzi abone ikiro cy’ikawa aba yashoyeho amafaranga 183Frw urumva ko aba yungutse.”
Ikawa ni igihingwa ngengabukungu cy’ingenzi, kigira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.
Mu myaka 6 ishize (2017-2023), kawa yinjirije Igihugu Miliyoni zisaga 452 z’Amadorali ya Amerika, (452,000,000 USD), avuye kuri toni zisaga ibihumbi 113,000 zoherejwe mu mahanga.
Imibare yo mu 2022 igaragaza u Rwanda rufite ibiti bya kawa miliyoni 100.
Ni imibare kandi igaragaza ko 40% by’ibiti biri mu Gihugu hose, ari iby’abahinzi bimaze imyaka 60.
Nubwo bimeze bityo ariko, uyu munsi hafi 30% by’ikawa ihinze hirya no hino mu Rwanda, ibiti byayo birashaje, kuko birengeje imyaka 30 bihinzwe; bikaba bikeneye gusazurwa ndetse hakanagurwa ubuso ihinzeho, dore ko ubu ihinze ku buso bungana na hegitari 42,229.
Iyo ibiti by’ikawa bishaje, ubwinshi n’ubwiza by’umusaruro wayo biragabanuka cyane, bikagabanya igiciro ku isoko, ndetse bikagira ingaruka mbi ku muhinzi wayo, uba uyitezamo amikoro amufasha mu guhindura imibereho ye.
Kuba hari umubare munini w’ibiti by’ikawa bishaje mu Rwanda, byagabanyije umusaruro w’ikawa, aho uyu munsi ku giti kimwe hasarurwaho impuzandengo y’ibiro bibiri (2kg), mu gihe intego ari uko nibura ku giti kimwe hasarurwaho ibiro bine (4kg).
Muri Ngoma, habarurwa ibiti by’ikawa Miliyoni 5 n’ibihumbi 800 muri byo bikaba bigeze igihe cyo gusimbuzwa kuko bishaje.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, habarurwa Miliyoni 22 z’ibiti by’ikawa bihinze kuri hegitare ibihumbi 9.
Ikawa yinjirije Akarere ka Ngoma 1,361,782,170Frw avuye muri toni 432 z’ikawa yogejwe; neza muri sizeni ya 2024.








