MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare : Uwari ufite uruganda rwa miliyoni zirenga 100 Frw arasaba ubufasha nyuma yo guhomba

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
23/08/2024
Uwamwezi yasabye ubuyobozi kumufasha akabyutsa uruganda rwe

Uwamwezi yasabye ubuyobozi kumufasha akabyutsa uruganda rwe

Uwamwezi Mercianna ni umugore utuye mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, mu buhamya bwe avuga ko uruganda rwe rwatunganyaga umusaruro ukomoka ku mbuto, rukaba rwari rumaze kugira agaciro k’arenga miliyoni 100 Frw rwahombye nyuma yo guterwa n’ibiza kuri ubu akaba asaba Leta kumufasha.

Uyu mubyeyi avuga ko uruganda rwe rwari rufitiye akamaro abaturage bo mu Murenge wa Musheri kuko yabahaga akazi ndetse akigisha n’abanyeshuri batandukanye binyuze mu ukwimenyereza umurimo.

Yagize ati” Uruganda rwanjye uko rwari ruhagaze agaciro karenga miliyoni 100 Frw ku bikorwa bifatika amamashini n’inyubako, rwakoreshaga abakozi 24 mu gihe twumisha inanasi, nyuma y’aho rero naje guterwa n’ibiza ruragwa ndimo kwagura, nkirimo gusana Corona iba ijemo. Kandi nagombaga gushaka ibyangombwa by’ubuziranenge kuko nari mfite isoko ryo hanze, nshaka ibyangombwa byose by’ubuziranenge nsoza mbuze igishoro.”

Yakomeje agira ati” Nari nagize n’amahirwe Rwanda TVET Board bari banyemereye kujya nigisha abanyeshuri mu mezi atandatu, umwaka bakaba banishyura n’amafaranga. Abo banyeshuri baza kwiga nshaka uburyo bushoboka bwose nkabashakira ibikoresho bagakora ibyo bakoze rero nibyo bituma uruganda rukomeza kubaho.”

Uwamwezi yavuze ko kandi yasabye inkunga anyuze muri CDAT na BDF ariko asubizwa ko umushinga we utemerewe. Yakomeje avuga ko asaba inkunga  akabasha kuba yakomeza umushinga we.

Umuyobozi Mukuru wa BDF Vincent Munyeshyaka yavuze ko  umushinga wa Uwamwezi ushobora kuba ufite ibibazo bikomeye, amwizeza kuzahabwa ubufasha bwo kuwusuzuma hakarebwa ikibazo ufite maze ukavugururwa.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB Dr. Solange Uwituze yavuze ko umushinga wa Uwamwezi wari ufitiye akamaro abaturage bityo ko harebwa ubundi buryo ufashwamo.

Ati” Niyo kunyura muri CDAT bitakunda, icyiza ni umudamu, ndasaba BDF ko twamufasha tukamuherekeza kuko ni ibintu byiza cyane yaba inkuru nziza  yabo mufasha muri BDF kandi siwe wenyine afatiye runini abantu muri rusange.”

Uruganda rwa Uwamwezi rwumishaga inanasi, imyembe n’imineke bigakorwamo confitures, imitobe ndetse n’imivinyo itandukanye. Rwari rufite ubushobozi bwo gukora litiro ibihumbi 10 z’imitobe ku munsi, kumisha toni imwe n’ibilo 200  za confitures ku munsi ndetse na litiro ibihumbi 120 z’imivinyo ku munsi.

Yatangiranye miliyoni 1.5 Frw z’inguzanyo muri banki,arakora kugeza kuri miliyoni zirenga 100 Frw nubwo yaje guhomba.

Uwamwezi yasabye ubuyobozi kumufasha akabyutsa uruganda rwe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abahinga mu kirwa cya Mazane bagiye gufashwa kubyaza umusaruro ubutaka bimuweho

Bugesera: Abahinga mu kirwa cya Mazane bagiye gufashwa kubyaza umusaruro ubutaka bimuweho

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU