MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abahinga mu kirwa cya Mazane bagiye gufashwa kubyaza umusaruro ubutaka bimuweho

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
23/08/2024

Abaturage bahoze batuye ku kirwa cya Mazane nyuma bakaza kwimurwa na Leta bagatuzwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru mu rwego rwo kubegereza ibikorwaremezo, kuri ubu bagiye gufashwa gukora koperative y’ubuhinzi igamije gukemura ibibazo by’abahinga muri iki kirwa birimo umutekano w’umusaruro wabo ndetse w’uw’abaturage bahahinga.

Mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage bahinga mu kirwa cya Mazane tariki 22 Kanama 2024, abaturage basabye ubuyobozi bw’Akarere  kubafasha kuvugurura imikorere y’ubuhinzi bakorera mu gishanga gikikije ikirwa cya Mazane, cyane cyane bukabafasha kunoza imikorere ya Koperative bari basanzwe bahuriyemo.

Gakunzi Innocent, ari mu baturage bahinga muri iki kirwa cya Mazane yagize ati: “Icya mbere dushimira Leta yacu ni uburyo badukuye muri iki kirwa tugatuzwa ahantu dushobora kubona ibikorwaremezo, tukegerezwa amashuri, amavuriro, amashanyarazi ndetse tugaturana n’abandi baturage. Ubu rero twongeye kunezezwa n’uko ubuyobozi buri kudufasha kubyaza umusaruro igishanga twahoze dukoresha kiri muri iki kirwa.”

Kabagire Mariya w’imyaka 43 nawe nawe abona ko kwibumbira muri koperative y’abimuwe mu kirwa cya Mazane bizabafasha gukomeza kugira ubumwe mu mikorere mu buzima bwa buri munsi. Yagaragaje kandi ko kwibumbira muri koperative bizajya bibafasha mu gucunga umutekano w’ibihingwa byabo kugeza ubwo babisaruye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabakanguriye guhuza imbaraga bagakora koperative imwe kugira ngo Leta ishobore kubunganira mu bikorwa cy’ubuhinzi bakorere muri iki kirwa. Yabijeje kandi ko bazabafasha mu gushyiraho gahunda zizabafasha mu mutekano w’abahinga muri iki kirwa ndetse n’umutekano w’ibihingwa byabo.

Ati: “Turabasaba kwibumbira muri koperative kugira ngo Leta ikomeze kubatiza iki gishanga mukibyaze umusaruro. Ni n’uburyo bwiza bwo kugira ngo ubuyobozi bubafashe mu kunoza imikorere mu bikorwa by’ubuhinzi bugamije gutanga umusaruro mu kwihaza mu biribwa no kwiteza imbere muri rusange. Ikindi ni mu rwego rwo kugira ngo habeho uburyo bwo gukurikirana neza imibereho n’umutekano w’abahinga mu kirwa cya Mazane.”

Ikirwa cya Mazane kimuwemo imiryango 296 igizwe n’abaturage 1,864 ituzwa mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru mu rwego rwo gufasha abaturage baho kubegereza ibikorwaremezo. Igikorwa byo kwimura aba baturage byasojwe muri 2016.

Ikirwa cya Mazane giherereye mu majyepfo y’Akarere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru mu kiyaga cya Rweru kiri hagati y’Igihugu cy’u Burundi n’u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Bugesera: Imidugudu 566 yabonye abayobozi bashya
Amakuru

Bugesera: Imidugudu 566 yabonye abayobozi bashya

25/10/2026
Gatsibo: Kongera ibikorwaremezo biri mu byo abayobozi batowe bazitaho
Amatora

Gatsibo: Kongera ibikorwaremezo biri mu byo abayobozi batowe bazitaho

25/10/2026
Turabasaba Abayobozi bagiye gutorwa n’abamaze gutorwa kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage- Guverineri Rubingisa
Amatora

Turabasaba Abayobozi bagiye gutorwa n’abamaze gutorwa kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage- Guverineri Rubingisa

24/10/2026
Ngoma: Abayobozi batowe bibukijwe gushyira umuturage ku isonga
Amakuru

Ngoma: Abayobozi batowe bibukijwe gushyira umuturage ku isonga

24/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Imirenge yahize indi mu kwesa imihigo ya Mutima w’Urugo yahembwe

Bugesera: Imirenge yahize indi mu kwesa imihigo ya Mutima w’Urugo yahembwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU