MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Turabasaba Abayobozi bagiye gutorwa n’abamaze gutorwa kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage- Guverineri Rubingisa

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
24/10/2026
Rubingisa Pudence, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba

Rubingisa Pudence, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko abayobozi batorwa mu nzego z’imitegekerere y’Igihugu zegerejwe abaturage, bafite uruhare rukomeye mu miyoborere y’Igihugu, by’umwihariko mu gukemura ibibazo by’abaturage no kubafasha kwihutisha iterambere ry’aho batuye.

Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Ukwakira 2026, ubwo hatangizwaga amatora y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, atangiriye ku rwego rw’Umudugudu, aho abaturage batoye abayobozi bazabahagararira, barimo abagize komite z’urubyiruko n’iz’abagore.

Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, Guverineri Rubingisa yavuze ko amatora ari umwanya w’ingenzi ku baturage wo kwihitiramo abayobozi bazabafasha mu miyoborere no mu bikorwa bigamije iterambere ry’Imidugudu yabo.

Yasobanuye ko abayobozi batorerwa mu nzego zegerejwe abaturage bafite inshingano zo gukorana n’abo bayobora, bakamenya ibibazo bafite, bakabafasha kubishakira ibisubizo kandi bagafatanya n’izindi nzego mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere.

Guverineri Rubingisa, yagaragaje ko ubuyobozi buri hafi y’abaturage ari ingenzi mu kumenya ibibazo bibugarije no kubikemura, kuko ari bwo bushobora gukorana na bo bya hafi mu gushaka ibisubizo bihuye n’ibyo bakeneye.

Ati: “Turabasaba kandi abayobozi bagiye gutorwa n’abamaze gutorwa ko bazafatanya n’abaturage, bagakorana umurava bakorera abaturage, gukorera hamwe kandi bagakorana n’inzego zitandukanye tubana mu Mudugudu, gushyira umuturage ku isonga, tugakemura ibibazo bye, tugafatanya mu iterambere ry’Umudugudu wacu kandi natwe tuzababa hafi.”

Guverineri Rubingisa yavuze ko amatora yatangiriye ku rwego rw’Umudugudu azakomeza no ku zindi nzego, abaturage bagatora abayobozi bazabafasha mu miyoborere, kuva ku rwego rw’Akagari kugera ku mirenge, ndetse no mu matora y’abajyanama mu Nama Njyanama z’Uturere.

Yasabye abaturage gukomeza kwitabira ayo matora no gutorana ubushishozi, ariko anabibutsa ko inshingano zabo zitagarukira ku gutora, kuko hakenewe ubufatanye buhoraho hagati yabo n’abayobozi bazaba babahagarariye.

Ati: “Turasaba abaturage gukomeza gutorana ubushishozi, bakomeze bitabire, ariko noneho no kuzafatanya n’abayobozi bagiye kwitorera duhereye mu Midugudu kugira ngo twiteze imbere twese hamwe dufatanyije.”

Yongeyeho ko ubuyobozi bw’Intara buzakomeza kuba hafi y’abaturage n’abayobozi batowe, kugira ngo bafatanye mu bikorwa by’iterambere no gukemura ibibazo by’abaturage.

Mu bayobozi batorewe kuyobora mu rwego rw’Umudugudu, harimo abiyemeje gushyira imbere ubufatanye n’abaturage, kumenya ibibazo bahura na byo no kubafasha kubishakira ibisubizo.

Mugabo John watorewe kuyobora Umudugudu wa Bigabiro na Umutoniwase Shemsa watorewe kuba Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu Mudugudu wa Kabuye, bagaragaje ibyo bazibandaho mu nshingano nshya bahawe, by’umwihariko mu guteza imbere imidugudu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mugabo John, yagize ati:“Ngiye gushyira imbaraga mu gukorana n’abaturage, nkabegera nkamenya ibibazo bafite n’ibyifuzo byabo, hanyuma tugafatanya gushaka ibisubizo. Intego ni ugukorera abaturage neza, gukemura ibibazo byabo dufatanyije n’izindi nzego no gushyira imbaraga mu bikorwa bizamura iterambere ry’Umudugudu wa Bigabiro.”

Umutoniwase Shemsa, yavuze ko azibanda ku guhuza abagore no kubashishikariza kwitabira gahunda z’iterambere, ati: “Ngiye gushyira imbaraga mu guhuza abagore no kubashishikariza kugira uruhare muri gahunda z’iterambere. Nzibanda ku kubakangurira kwiteza imbere, gufatanya mu guteza imbere imibereho myiza y’imiryango yabo no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bahura na byo, kugira ngo abagore barusheho kugira uruhare mu iterambere ry’Umudugudu wacu.”

Amatora y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage yatangiye ku wa 24 Ukwakira 2026, atangirira ku rwego rw’Umudugudu, akaba agiye gukomeza mu zindi nzego hakurikijwe ingengabihe y’amatora yashyizweho.

Rubingisa Pudence, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Ngoma: Abayobozi batowe bibukijwe gushyira umuturage ku isonga
Amakuru

Ngoma: Abayobozi batowe bibukijwe gushyira umuturage ku isonga

24/10/2026
Abatowe i Matimba barajwe ishinga no kurwanya ibikorwa bitemewe byambukiranya umupaka
Amatora

Abatowe i Matimba barajwe ishinga no kurwanya ibikorwa bitemewe byambukiranya umupaka

24/10/2026
Kirehe: Abaturage bagaragaje ibyo bategereje ku bayobozi bashya
Amatora

Kirehe: Abaturage bagaragaje ibyo bategereje ku bayobozi bashya

24/10/2026
Abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko rihumanye
Amakuru

Abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko rihumanye

23/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU