MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abatowe i Matimba barajwe ishinga no kurwanya ibikorwa bitemewe byambukiranya umupaka

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
24/10/2026

Umurenge wa Matimba ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Nyagatare yegereye umupaka wa Uganda, imirenge yegereye imipaka ni hamwe mu hantu hakunze kugaragarwaho ko hakorerwa ibyaha byinshi birimo ibya magendu, abafutuzi n’ibindi, ku bw’ibyo rero abayobozi batowe b’Imidugudu yo muri uyu murenge bavuga ko bafite intego yo gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 24 Ukwakira 2026, ubwo muri uyu Murenge wa Matimba, kuri site ya Matimba haberaga amatora hatorwa abayobozi b’inzego z’ibanze z’imitegekere zegerejwe abaturage.

Uwitwa Uwamwezi Hope yatorewe kuba umukuru w’umudugudu wa Matimba ya 3, muri manda ishize yayoboraga mu nzibacyuho avuga ko abaturage basobanukiwe neza gahunda za Leta bityo ko gutorwa kwe bimuha umukoro wo gukomeza guharanira guteza imbere imibereho myiza y’abaturage barwanya ibiyobyabwenge n’abafutuzi babyambutsa z’umupaka kugira ngo ubuzima bw’umuturage burusheho kuba bwiza.

Yagize ati: “Nari nsanzwe ndi Umuyobozi mu nzibacyuho , abaturage bacu bamaze gusobanukirwa na gahunda za Leta, rero ibyo biduha umukoro wo gukora ibishoboka kugira ngo abaturage bacu barusheho kugira ubuzima bwiza, tujya dufasha imiryango itishoboye gutanga mituweli, gusubiza abana mu ishuri n’ibindi dukora tugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, dufite umukoro rero wo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa byambukiranya mu buryo butubahirije amategeko byangiza ubuzima bw’abaturage bacu.”

Ruratwa John watorewe kuyobora Umudugudu wa Matimba ya 4 na we avuga ko yari asanzwe n’ubundi ari we uwuyobora, rero ngo mu byo basezeranyije abaturage ni ugusubukura ibyo batari baragezeho birimo nko kunoza neza isuku, kurwanya ibiyobyabwenge, kwesa imihigo basabwa n’Akarere no kujyana abana bose ku mashuri nk’uko Leta ibiteganya.

Yagize ati: “Mu byo twijeje abaturage harimo gukomereza aho twari tugejeje twese imihigo irimo kunoza isuku n’isukura mu Murenge wacu, kurwanya ibiyobyabwenge, kujyana abana bose ku ishuri n’ibindi, rero twabijeje ko ibikigaragaramo imbogamizi ko aribyo tugiye guheraho dukosora kandi twifuza kuba aba mbere mu byo dukora, ni muri uwo mujyo nkatwe nk’abantu duturiye umupaka dukunze kugira imbogamizi z’abantu bakora ibikorwa bitemewe n’amategeko bazwi nk’Abafutuzi, inshingano dufite n’izo gufatanya n’ubuyobozi bwacu bw’Akarere tukarwanya ibi bikorwa byose bitwangiriza abaturage.”

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje ko bishimiye amahitamo bikoreye bitorera abayobozi bihitiyemo,

Uwitwa Nzamukosha Eugenie, utuye mu Murenge wa Matimba, Umudugudu wa Matimba ya 3 yagize ati: “Abayobozi twitoreye tubatoye tubishimiye kandi tubitezeho ko batugeza ku iterambere cyane cyane nkatwe nk’abadamu, tubitezeho kandi kwigisha Abanyarwanda gukunda Igihugu no kwigisha abakiri bato agaciro k’ ubunyarwanda, uruhare rwacu nk’abaturage ni ugufatanya nabo gufasha abana bacikishirije amashuri gusubira yo no kubashyigikira mu bindi bikorwa kugira ngo tujyanemo duteze imbere Igihugu cyacu natwe ubwacu, ni ingenzi gutanga amakuru aho tubona bitagenda bityo bikorohereza mu gushaka umuti w’ikibazo.”

Kimwe na Mushayija Charles utuye mu Murenge wa Matimba, Umudugudu wa Matimba ya mbere na we yagize ati: “Turishimira ko aya matora tuyagiramo uruhare nk’abaturage,…Turabasaba kumva ko nkatwe nk’abaturage tubashyigikiye bityo bagakora bibashishikaje, bakubahiriza gahunda zose cyane cyane ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, nkatwe duturiye umupaka haba hari ibintu byinshi bitemewe bishobora gukorerwaho rero dufite inshingano zo kubabera ijisho kugira ngo duhashye ibyinjizwa mu Gihugu magendu.”

Muri rusange mu Karere ka Nyagatare muri iki gikorwa cyo gutora abayobozi b’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage n’ay’inama z’Igihugu cyakorewe kuri site zigera ku 169.

Abaturage ba Matimba batoye abayobozi ku rwego rw’Umudugudu

Uwamwezi Hope, Umuyobozi w’umudugudu wa Matimba ya 3
Ruratwa John, Umuyobozi w’umudugudu wa Matimba ya 4
Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo Kakooza Henry yifatanyije n’abaturage b’i Matimba kuri site zitandukanye

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Ngoma: Abayobozi batowe bibukijwe gushyira umuturage ku isonga
Amakuru

Ngoma: Abayobozi batowe bibukijwe gushyira umuturage ku isonga

24/10/2026
Kirehe: Abaturage bagaragaje ibyo bategereje ku bayobozi bashya
Amatora

Kirehe: Abaturage bagaragaje ibyo bategereje ku bayobozi bashya

24/10/2026
Abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko rihumanye
Amakuru

Abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko rihumanye

23/10/2026
Minisitiri Habimana yasobanuye ibikwiye kuranga uwifuza kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze
Amatora

Minisitiri Habimana yasobanuye ibikwiye kuranga uwifuza kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze

23/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Abayobozi batowe bibukijwe gushyira umuturage ku isonga

Ngoma: Abayobozi batowe bibukijwe gushyira umuturage ku isonga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU