MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Minisitiri Habimana yasobanuye ibikwiye kuranga uwifuza kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
23/10/2026

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yasobanuye ibikwiye kuranga umuntu wifuza kujya mu nzego z’ibanze, ashimangira ko agomba gusobanukirwa icyerekezo cy’igihugu, kuba afite ubushobozi mu nshingano yiyamamarizamo no gukorana neza n’abandi.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, ubwo cyagarukaga ku matora y’inzego z’imitegekerere y’Igihugu zegerejwe abaturage, ateganyijwe kuba guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2026, aho abaturage bazatora abayobozi ku rwego rw’Umudugudu.

Minisitiri Habimana yavuze ko umuntu wifuza kuyobora abandi akwiye kuba asobanukiwe aho Igihugu kigana, kugira ngo abashe gusobanurira abaturage icyerekezo cy’Igihugu no kubayobora mu kugera ku ntego zacyo.

Yagize ati: “Ibintu umuntu ugomba kuyobora mu nzego z’ibanze agomba kuba yujuje ku buryo na we yatanga kandidatire ye akazafatanya n’abandi, icya mbere, ni uko agomba kuba ari umuturage uzi aho Igihugu kigana, akaba yumva kandi asobanukiwe ikerekezo cy’igihugu, ku buryo yagisobanurira abandi baturage kandi akaba yabayobora kugera kuri izo ntego z’ikerekezo cy’igihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko umuntu wifuza kuyobora abandi agomba kuba afite ubushobozi bugaragara mu nshingano ashaka guhabwa, ku buryo abasha gusobanurira abaturage impamvu akwiriye kuzishyikirizwa.

Ati: “Agomba kuba ashoboye ibyo ashaka kwiyamamarizamo akaba abifitiye ubushobozi, ashobora gusobanurira abaturage, bagenzi be, akababwira ati ‘ibi bintu narabyize, narabikoze cyangwa se nabibayemo, hari impamvu runaka inyemeza ko koko mfite ubushobozi bwo kubikora.”

Minisitiri Habimana yanashimangiye ko gukorana n’abandi ari ingenzi mu miyoborere, kuko inzego z’ibanze zisaba ubufatanye kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro.

Yagize ati: “Icya gatatu, agomba kuba ari umuntu ushobotse, abasha kuba yakorana n’abandi kuko uburyo twahisemo bw’imikorere n’imiyoborere, ni uburyo umuntu agira umusaruro kurushaho iyo akoranye n’abandi neza, niba ari mu mudugudu akaba ashobora gukorana na bagenzi be, ku kagari ni uko ku karere ni uko. Umuntu ufite ibyo bintu bitatu akaba yujuje ibisabwa n’amategeko rwose ubwo ni we muyobozi dukeneye.”

Yagaragaje kandi ko kuyobora mu nzego z’ibanze bisaba ubwitange no kugira ubushake bwo gukorera abandi, aho kubikora hagamijwe inyungu bwite.

Ati: “Kuyobora mu nzego z’ibanze ariko n’izindi nshingano zose z’ubuyobozi aho waba uzikora hose, ni inshingano zisaba ubwitange, wumva ko wowe wakorera abandi, ukabitangira, Igihugu cyacu kizwiho kugira umutima wo gukorera ubushake, niyo urebye mu nzego z’ibanze mu baturage, uzabonamo benshi cyane bakora ibikorwa byo gufasha abandi guteza imbere aho batuye batagambiriye kugira inyungu y’ibifatika bari bukuremo, bagafasha bagenzi babo bakaba bateza aho batuye imbere, gukora mu nzego z’ibanze ni ikintu cy’agaciro, ni ikintu kiza cyane.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique Kandi yavuze ko kwinjira mu nzego z’ibanze ari amahirwe yo gufasha abaturage gukemura ibibazo byabo no gufatanya na bo guteza imbere Igihugu, asaba abifuza izo nshingano kuzegera bafite ubushake bwo gukorera abandi.

Yagize ati: “Kujya mu nshingano ziguha amahirwe yo gufasha abaturage bagenzi bawe, unakemura ibibazo by’abaturage, ukabisubiza, ukabafasha gutera imbere, ugafatanya n’abandi kubaka igihugu. Ibyo ubwabyo ni amahirwe yo kuba ushobora gukorera abandi, abantu bashaka kujya mu nzego z’ibanze bagomba kujyana uwo mutima. Uko zikomera ni nako zitera ishema kandi zigashimisha.”

Amatora yo mu nzego z’inzego z’imitegekerere y’Igihugu zegerejwe abaturage yateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC),aratangirira ku rwego rw’Umudugudu kuri uyu wa 24 Ukwakira 2026, hakurikiraho ay’Akagari n’Umurenge, mbere yo kugera ku rwego rw’Akarere.

Ku rwego rw’Umudugudu, hazatorwa Komite Nyobozi y’Umudugudu, Umujyanama uhagarariye Umudugudu mu Nama Njyanama y’Akagari, abakandida babiri b’abagore bazavamo abajyanama, ndetse n’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore n’Urubyiruko.

NEC iteganya ko amatora azakomeza mu byiciro bitandukanye kugeza mu mpera z’Ugushyingo 2026, mu gihe inzego z’Inama z’Igihugu zizaba zuzuye bitarenze ku wa 15 Ukuboza 2026.

Abazatorwa bazagira manda y’imyaka itanu, ishobora kongerwa inshuro imwe binyuze mu matora.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ngoma: Abaturage 255,000 ni bo bemerewe gutora
Amatora

Ngoma: Abaturage 255,000 ni bo bemerewe gutora

23/10/2026
Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko amashuri bigamo yakongerwa
Amakuru

Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko amashuri bigamo yakongerwa

22/10/2026
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira ikinyabupfura no kudaheranwa n’amakosa
Amakuru

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira ikinyabupfura no kudaheranwa n’amakosa

21/10/2026
Umushinga ‘Rumbuka’ wa miliyari 2.5Frw watangijwe i Ngoma
Amakuru

Umushinga ‘Rumbuka’ wa miliyari 2.5Frw watangijwe i Ngoma

20/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko rihumanye

Abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko rihumanye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU