MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko rihumanye

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
23/10/2026

Abanyeshuri 70 biga ku Kigo cy’amashuri abanza cya Kaduha, mu Murenge wa Munyaga, mu Karere ka Rwamagana, bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Munyaga kugira ngo bitabweho n’abaganga nyuma yo kugira ikibazo cy’ubuzima bikekwa ko gifitanye isano n’ifunguro rya saa sita bariye ku ishuri, kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Munyentwari Damascène, aganira na MUHAZIYACU, yemeje ko hari abanyeshuri bajyanywe kwa muganga, asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abashinzwe gutegura amafunguro y’abanyeshuri kurushaho kwita ku isuku n’umutekano w’ibiribwa.

Yagize ati: “Ni byo, abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho n’abaganga nyuma yo kugira ikibazo cy’ubuzima cyagaragaye bamaze kurya ifunguro rya saa sita ku ishuri. Turasaba abashinzwe gutegura amafunguro y’abanyeshuri kuyategura bitonze, bubahiriza isuku, bakagenzura ubwiza bw’ibiribwa n’uburyo bitegurwamo, kugira ngo hirindwe ibibazo nk’ibi.”

Yakomeje asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gukurikirana uko amafunguro ahabwa abanyeshuri ategurwa, bakagenzura ko abashinzwe kuyategura bubahiriza amabwiriza y’isuku n’umutekano w’ibiribwa, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abanyeshuri.

Yashimangiye ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bagomba kugira uruhare mu gukumira ibibazo bishobora guterwa n’amafunguro adateguwe neza, binyuze mu kugenzura uko ategurwa n’uko ahabwa abanyeshuri.

Kugeza ubu, icyateye ikibazo cy’ubuzima cyagaragaye kuri abo banyeshuri ntikiramenyekana neza kuko bisaba isuzuma ry’inzego z’ubuzima kugira ngo hemezwe niba gifitanye isano n’ifunguro bariye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Minisitiri Habimana yasobanuye ibikwiye kuranga uwifuza kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze
Amatora

Minisitiri Habimana yasobanuye ibikwiye kuranga uwifuza kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze

23/10/2026
ACP Christian Safari asaba Aba-DASSO kureka ingeso zitabahesha agaciro
Amakuru

ACP Christian Safari asaba Aba-DASSO kureka ingeso zitabahesha agaciro

23/10/2026
Gatsibo: Abana 800 ntibarasubira ku ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027
Uburezi

Gatsibo: Abana 800 ntibarasubira ku ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027

23/10/2026
Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko amashuri bigamo yakongerwa
Amakuru

Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko amashuri bigamo yakongerwa

22/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU