MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abana 800 ntibarasubira ku ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
23/10/2026
AI Generated -Photo

AI Generated -Photo

Mu Karere ka Gatsibo, abana bagera kuri 800 barimo abigaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ntibarasubira ku ishuri muri uyu mwaka w’amashuri wa 2026-2027, mu gihe uyu mwaka w’amashuri utangira abagera 1,600 ari bo bari babaruwe batahise bagaruka ku ishuri; ariko ku bufatanye bw’ubuyobozi, inzego zitandukanye n’ibigo by’amashuri, kimwe cya kabiri bongeye gusubizwayo.

Ubuyobozi bw’Akarere burasaba ababyeyi kugira uruhare mu gusubiza abana bose mu ishuri, bunibutsa ko kubura amafaranga y’ishuri bitagomba kuba impamvu yo kwima umwana uburenganzira bwo kwiga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Mukamana Marceline, avuga ko ubuyobozi bukomeje gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo bamenye abana batarasubira mu ishuri n’impamvu zibibatera, hagamijwe kurwanya icyo ari cyo cyose cyavutsa umwana uburenganzira bwo kwiga.

Yagize ati: “Tumaze iminsi dukorana n’inzego zitandukanye, hari abana tugenda tugasanga baracyari mu miryango, nubwo hari ibyo tugitunganya nko kureba ko hari imiryango yaba yarimutse iva aho yari ituye ntitumenye amakuru bigatuma umwana tumubara nk’utaragarutse ku ishuri, ibyo biri mu byo turimo gutunganya, ariko ntibikuyeho ko hakiri abana bakiri mu ngo turasaba ababyeyi ko bakohereza abana ku ishuri, kuko nta mwana ugomba kubura uko yiga kubera ko yabuze amafaranga yo kwishyura ibyo kurya Ku ishuri, cyangwa akavanwa mu ishuri n’uko adafite imyenda y’ishuri, kuko utabonye amafaranga y’ishuri.”

Bamwe mu babyeyi baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaza ko hari abana batagarutse ku ishuri bitewe n’ibibazo birimo ubushobozi buke bw’imiryango.

Mukamuhongere Valentine, atuye mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Gasange avuga ko umwuzukuru we yaretse ishuri nyuma yo kubura imyenda y’ishuri ubwo yari agiye kwimukira mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, kandi ko ubushobozi bwe butamwemerera kumushakira ibikoresho akenera.

Aragira ati: “Mbana n’umwuzukuru wanjye yarigaga ariko agiye kwimukira mu mwaka wa kane abura imyenda y’ishuri none ubu aricaye, bari bamwanditse ngo azahabwe imyenda ariko agiye asanga ntabwo ari ku rutonde bituma acika intege kandi nanjye nta bushobozi mfite bwo kumubonera ibyo bikoresho.”

Ubuyobozi bw’Akarere burasaba ababyeyi n’abarezi gukomeza gukurikirana abana batarasubira mu ishuri, kumenya impamvu zibibatera no gufatanya mu gushaka ibisubizo birambye, kugira ngo abana bose babashe gukomeza amasomo yabo.

Kugeza ubu mu Karere ka Gatsibo habarizwa amashuri agera kuri 203 arimo abanza n’ayisumbuye, harimo agera kuri 88 ya Leta, agera kuri 54 yigenga, ndetse n’amashuri agera kuri 61 y’abikorera ariko afashwa na Leta.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko amashuri bigamo yakongerwa
Amakuru

Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko amashuri bigamo yakongerwa

22/10/2026
Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri
Uburezi

Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri

07/10/2026
Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Uburezi

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

06/10/2026
Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi
Inkuru z'ingenzi1

Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
ACP Christian Safari asaba Aba-DASSO kureka ingeso zitabahesha agaciro

ACP Christian Safari asaba Aba-DASSO kureka ingeso zitabahesha agaciro

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU