MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

ACP Christian Safari asaba Aba-DASSO kureka ingeso zitabahesha agaciro

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
23/10/2026

Umuhuzabikorwa w’urwego rwunganira Akarere mu by’umutekano-DASSO ku rwego rw’Igihugu ACP Christian Safari yanenze bamwe mu ba DASSO  bagaragarwaho n’imyitwarire itari myiza irimo kunywa ibiyobyabwenge bagasindira mu kazi, guhishira abakora ibyangiza ubuzima bw’Abanyarwanda babakeshaho indonke ndetse n’ibindi bidakwiye kurangwa ku muntu ushinzwe umutekano.

ACP Christian Safari yavuze ko umuntu ushinzwe umutekano no kureberera abandi adakwiye kurangwaho n’ibikorwa bihabanye n’inshingano ze.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 22 Ukwakira 2026 mu nama rusange yari yahuje abakozi bose bunganira Akarere mu gucunga umutekano yari igamije kongera kubibutsa inshingano zabo no kuganira ku mbogamizi bahura nazo mu kazi kugira ngo zishakirwe ibisubizo.

Yagize ati: “Bamwe muri mwebwe mwifitemo imyitwarire itari myiza, ntabwo bikwiriye ko aho gufata ibiyobyabwenge no kurwanya ababikora ahubwo ari mwebwe mubinywa ndetse munabihishira mufatanyije na ba midugudu mugamije guhabwa indonke. Abaturage dushinzwe kurindira umutekano turimo kuwubabuza kuko iyo tunaniwe gutanga amakuru y’aho bagifite inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ahacururizwa ibiyobyabwenge tuba turi kwica umutekano w’abaturage dushinzwe kuwurindira ndetse tuba twanamaze gutandukira ku nshingano zacu.”

ACP Safari yakomeje abasaba guhindura imyumvire n’imyitwarire abari bifitemo izo ngeso bakazireka kuko amategeko ashinzwe kubahana ahari kandi akomeye.

Ati: “Turabasaba kureka izo ngeso zitabahesheje agaciro, nibaguha ruswa y’ibihumbi 20 ngo uhishire ukora inzoga zitujuje ubuziranenge ugafatwa amategeko azaguhana bikuviremo kubura akazi kawe kaguhembaga uzize ibihumbi 20, mwirinde kugwa mu mutego ahubwo mutangire amakuru ku gihe ndetse umutekano w’umuturage ube ariwo uza ku isonga.”

Abigarukaho ashingiye ku kuba hari Aba-DASSO bagera kuri 7 bagaragaweho n’imyitwarire mibi irimo ubusinzi, ruswa n’ibindi, aho bamwe muri bo bafunze abandi bari gukurikiranwa.

Bamwe mu bakozi bunganira Akarere mu gucunga umutekano- DASSO bo muri aka Karere ka Nyagatare bavuga ko koko bamwe muri bo bagaragarwaho n’imyitwarire itari myiza nk’ubusinzi ariko bakaba bavuga ko bagiye gukora iyo bwabaga bakisubiraho kugira ngo bikureho icyasha cy’imyitwarire itaboneye bashinjwa.

Uwitwa Mugenzi Emmanuel yagize ati: “Nibyo koko bamwe muri twe bagaragarwaho n’imyitwarire itari myiza, rero nk’uko twabisabwe tugiye kwisubiraho kugira ngo turebe ko twikuraho icyasha cyo kwitwara nabi no kutubahiriza inshingano dushinzwe.”

Sibomana Theogene na we yagize ati: “Ntabwo bikwiye ko duhishira abakora cyangwa se bacuruza ibyangiza ubuzima bw’Abanyarwanda, dukwiye kujya dutanga amakuru kandi ku gihe, rero abatabikoraga uko bikwiye nabo ni cyo gihe ngo bakurikize impanuro bahawe ubundi bisubireho.”

Ayinkamiye Aline na we yagize ati: “Ubusinzi, ruswa, urugomo n’ibindi ntabwo bikwiye kuturanga, abaturage batureberaho, rero nibatubona mu bibi nabo bazabijyamo bavuga ngo uriya we se ko abirimo, usange turabagumuye; icyo dusabwa nukwitwararika tukagaragaza imyitwarire myiza n’indangagaciro mu kazi kacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet na we avuga ko muri aka Karere bagihanganye n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga zinkorano zigihishwe ahantu hamwe na hamwe, avuga ko ba DASSO bakabaye bahafitiye amakuru ndetse ko nabayafite bamwe muri bo batayatanga.

Yagize ati: “Nubwo tumaze iminsi dukumira ibiyobyabwenge ariko hari aho byahishwe bikiri kandi bamwe muri mwe muba muhazi ariko mukanga gutanga amakuru kuko namwe babahaho mukanywa, mu by’ukuri ntabwo bikwiriye, icyo tubasaba mukore neza inshingano zanyu kandi mutangire amakuru ku gihe. Ni gute ibintu byabera ahantu mu giturage bikamara igihe mutabizi kandi mubana nabo umunsi ku wundi? musubire ku nshingano zanyu muzikore uko bikwiye, mube nkore neza bandebereho mwirinde ibintu byagumura umuturage bitewe n’ibikorwa mubagaragariza.”

Muri rusange mu Karere ka Nyagatare habarizwa Aba-DASSO bagera ku 161, abagabo 121 n’abagore bagera kuri 40.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bakoranye inama n’Abagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Nyagatare

ACP Christian Safari, Umuhuzabikorwa w’urwego rwa DASSO ku rwego rw’Igihugu aganira n’abakozi b’uru rwego mu karere ka Nyagatare

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Kirehe: Abaturage bagaragaje ibyo bategereje ku bayobozi bashya
Amatora

Kirehe: Abaturage bagaragaje ibyo bategereje ku bayobozi bashya

24/10/2026
Abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko rihumanye
Amakuru

Abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko rihumanye

23/10/2026
Minisitiri Habimana yasobanuye ibikwiye kuranga uwifuza kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze
Amatora

Minisitiri Habimana yasobanuye ibikwiye kuranga uwifuza kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze

23/10/2026
Gatsibo: Abana 800 ntibarasubira ku ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027
Uburezi

Gatsibo: Abana 800 ntibarasubira ku ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027

23/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Minisitiri Habimana yasobanuye ibikwiye kuranga uwifuza kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze

Minisitiri Habimana yasobanuye ibikwiye kuranga uwifuza kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU