Abaturage bo mu Murenge wa Kirehe, mu Karere ka Kirehe, bagaragaje bimwe mu bibazo bifuza ko abayobozi batorewe kubahagararira mu nzego z’ibanze bazabafasha gukemura, birimo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi, gukurikirana inkunga zigenewe urubyiruko no gukemura ibibazo by’abaturage.
Ibi babitangaje ubwo MUHAZI YACU yasuraga site ya GS Nyakarambi, aho abaturage bo mu midugudu ya Bwiza, Kiyovu, Nyarusange, i Hanika na Rugero, mu Kagari ka Nyabikokora, bitabiraga amatora y’inzego z’imitegekereze y’Igihugu zegerejwe abaturage.
Nzabonimpa Théophile, utuye mu Mudugudu w’ Ihanika, yavuze ko kutagira umuriro w’amashanyarazi mu gice atuyemo bibadindiza mu bikorwa by’iterambere.
Yagize ati “Icyo nasaba umuyobozi natoye ni ugufasha abaturage kubona umuriro, kuko kutawugira bidindiza iterambere. Umuntu ntiyakwihangira imirimo nko kogosha, abana bakabura aho basubiriramo amasomo, ndetse no kubona umuriro wo kwishyuriraho telefoni bikaba ikibazo.”
Mubukira Jean D’Amour, utuye mu Mudugudu wa Kiyovu, yasabye abayobozi batowe kujya bavuganira urubyiruko kugira ngo rugere ku nkunga n’amahirwe bigenewe.
Ati “Nk’urubyiruko, turifuza ko abaduhagarariye bajya batuganiriza kandi bakadufasha kwiteza imbere. Hari inkunga zigenerwa urubyiruko ariko ntizitugereho, bityo turifuza ko abayobozi bazajya babikurikirana.”
Harelimana Jean D’Amour, utuye mu Mudugudu wa Nyarusange, na we yagize ati: “Icyo twifuza ni uko abayobozi dutora bazakora ibyo barahiriye. Ku rwego rw’umudugudu, twifuza ko umuyobozi azuzuza inshingano ze, agafasha abaturage gukemura ibibazo by’uburezi n’amakimbirane yo mu miryango.”
Abatowe biyemeje gukorera abaturage
Bayisenge M. Chantal, watorewe kuba umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mudugudu w’Ihanika, yavuze ko azakoresha imbaraga ze mu gufatanya n’abandi gushakira ibisubizo ibibazo byugarije abaturage, by’umwihariko igwingira ry’abana.
Yagize ati: “Mu Karere ka Kirehe harimo ikibazo cy’igwingira ry’abana. Niyemeje gukoresha imbaraga zanjye zose ngafatanya n’abandi gushaka ibisubizo kugira ngo abo bana bave mu igwingira, bagire ubuzima bwiza.”
Mukamahirane Theodosia, wongeye gutorerwa kuyobora umudugudu w’Ihanika muri manda ya gatanu, yavuze ko azakomeza gushyira imbere imibereho y’abaturage, cyane cyane abatishoboye.
Ati “Aho nari ngeze mu buyobozi ngiye kongeraho ibindi, kugira ngo nzamure imibereho y’umuturage, nibanda cyane cyane ku batishoboye.”
Yavuze ko mu gihe amaze ayobora yafashije abatishoboye kubona amatungo arimo inka, ihene n’ingurube, aboneraho kuvuga ko azakomeza iyo gahunda mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe, amatora y’inzego z’ibanze yakomereje no ku zindi site zirimo Rutonde ku Gasoko, GS Kaduha na site yo mu Mpinga.
Muri aya matora hatowe Komite Nyobozi y’Umudugudu, umujyanama rusange uhagarariye Umudugudu mu Nama Njyanama y’Akagari, abakandida babiri b’abagore bakurwamo abazahagararira 30% by’abagore bagize Inama Njyanama y’Akagari, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko na Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore.










