Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko abaturage bagera ku bihumbi 255 ari bo biteganyijwe ko bazitabira amatora y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage muri aka karere, asaba abatora guhitamo abayobozi bazabafasha gukemura ibibazo no kwihutisha iterambere.
Yabigarutseho ku wa 22 Ukwakira 2026, mu kiganiro kuri Radio Izuba, cyagarutse ku myiteguro y’amatora y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage n’ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa.
Meya Niyonagira yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere bwakoze ubukangurambaga mu nteko z’abaturage, mu muganda no mu bindi byiciro bitandukanye, bugamije gushishikariza abaturage kwitabira amatora ateganyijwe guhera kuri uyu wa 24 Ukwakira 2026.
Yagize ati: “Abaturage twarahuye haba mu nteko no mu muganda, no mu byiciro bitandukanye aho twabakanguriye kwitabira amatora mu byiciro byinshi bitandukanye, ayo ku wa 24 Ukwakira nibo basabwa kwitabira, ni igikorwa gikomeye buri wese asabwa kugiramo uruhare, hari abaturage tujya twumva ngo mudugudu ntadufasha, ubu rero abaturage barasabwa kuba maso bagatora uzabafasha kubakemurira ibibazo, ariko umuyobozi ntabwo ari ukemura ibibazo gusa, ahubwo anabafasha no mu iterambere ry’umudugudu.”
Yasabye abaturage kwirinda gutora umuntu bashingiye ku nyungu z’amatsinda cyangwa ku kuba afite umwanya runaka, ahubwo bagahitamo uzabafasha kubona serivisi nziza no guteza imbere umudugudu.
Ati: “Uyu ni umwanya mwiza cyane ariko nabo bakwiye gukoresha neza, hari imico mibi ikunda kubaho y’abantu bishyira hamwe ngo batore umuntu ufite umwanya, ibyo ni bibi, hari abandi bishyira hamwe ngo batore umuntu uzabashyigikira mu bintu bitari byiza, uwo muyobozi mwaba mugiye gutora ntacyo yabagezaho ahubwo yatuma mugira imico itari myiza. Imitangire myiza ya serivise iri ku mudugudu, ni inyungu z’umuturage gutora umuntu uzamufasha atabanje gusiragira.”
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko mu baturage ibihumbi 410 batuye Ngoma, abagera ku bihumbi 255 ari bo bafite imyaka n’uburenganzira bwo gutora, mu gihe abandi batabyemerewe kubera impamvu ziteganywa n’amategeko. Yongeyeho ko imyiteguro y’amatora igeze kure, aho site z’amatora zamaze gutegurwa kandi hanitawe ku buryo abafite ubumuga bazitabira.
Umukozi ushinzwe amatora mu turere twa Kirehe na Ngoma, Mukabagirishya Constance, yavuze ko hakozwe amahugurwa ku bari mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’amatora, barimo abakorerabushake n’abandi bazafasha abaturage gusobanukirwa imigendekere yayo.
Yagize ati: “Habayeho amahugurwa kuri buri rwego rw’umudugudu abo bantu n’abakorerabushake b’amatora, abavuga rikumvikana, ubu barahuguwe kandi bazafasha abaturage aho bari kumenya amatora, n’inzego z’imitegekere y’igihugu, abo rero batanze ubutumwa muri buri mudugudu ku buryo abaturage babisobanukiwe, imyiteguro imeze neza.”
Ku bijyanye n’abemerewe kwiyamamariza kuyobora umudugudu, umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe ishami ry’imiyoborere myiza, Kanyebinja Wellars, yavuze ko buri wese wujuje ibisabwa ashobora kwiyamamaza, hatitawe ku kazi akora cyangwa ku kuba yarize kaminuza.
Yasobanuye ko mu bisabwa harimo kuba nibura yararangije amashuri atandatu y’abanza, kandi ko abaturage bamaze gusobanurirwa ibijyanye n’amatora binyuze mu nama zakozwe kuva ku rwego rw’umudugudu.
Mu Karere ka Ngoma hari imidugudu 473 n’ahatorerwa 66, mu gihe mu Karere ka Kirehe hari imidugudu 612 n’ahatorerwa 60.






