MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Imidugudu 566 yabonye abayobozi bashya

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
25/10/2026

Mu gikorwa cy’amatora yo gutora abayobozi b’imidugudu igera kuri 566 igize Akarere ka Bugesera, abaturage baraye babonye abayobozi b’imidugudu yabo, komite n’ibyiciro byihariye.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2026, kibera ku ma site 560 mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera.

Bamwe mu Bakuru b’Imidugudu batorewe izo nshingano bagaragaje ibyo bagiye kugeza ku baturage.

Higiro James watorewe kuyobora Umudugudu wa Rwimikoni II ugizwe n’ingo 428 wo mu Kagari ka Mbyo mu Murenge wa Mayange, yagize amajwi 195, avuga ko yishimiye inshingano bongeye kumutorera ngo kuko abaturage b’uyu mudugudu bateye imbere mu myumvire ugereranyije n’imyaka yashize.

Ati: “Abaturage bamaze guhindura imyumvire kuko Bugesera y’imyaka ishize itandukanye na Bugesera y’uyu munsi kuko iterambere ry’Akarere ririmo rirahindura imyumvire y’umuturage, kandi bari kurikurikiza.”

Yakomeje agira ati: “Kuyobora abaturage bajijutse biroroha. Buriya umuntu iyo amaze kujijuka kumuyobora birijyana, ikiba gisigaye ni ukumukangurira gusa, kumuhugura no kumwereka icyerekezo cy’iterambere. Icyo dusaba abaturage badutoye, ni ukutujya inyuma tugafatanya”

Mwiseneza Pacifique ni umwe mu bagore batorewe kuyobora umudugudu, avuga ko icyizere bamugiriye gituruka ku ruhare rw’umugore mu kugaragaza ko ashoboye ariko kandi agashimangira ko icyo cyizere gituruka ku miyoborere y’Igihugu yahaye ijambo umugore.

Ati: “Bangiriye icyizere cyo kuyobora umudugudu wacu wa Rwimikoni ya Mbere numva biranejeje kubera ko mbere abagore ntibagirirwaga icyizere ngo bayobore mu nzego. Icyo mbona rero ni uko Igihugu cyacu cyaduhaye amahirwe n’uburenganzira bwo gutanga umuzaruro mu kubaka Igihugu mu miyoborere, ndetse no kugira uruhare mu bikorwa byose. Rero ndizeza abantoye ko nzakorana nabo neza tukagera kuri byinshi.”

Mubirigi Josephine na we watorewe kuyobora Umudugudu wa Gatare mu Kagari ka Kayumba mu Murenge wa Nyamata, agaragaza ko inshingano zo kuyobora umudugudu ari nziza ngo kuko aricyo gipimo cy’imiyoborere y’Igihugu, bityo agasaba abo bazafatanye kuyobora kuzakorana imbaraga n’urukundo kugira ngo bagirire akamaro abaturage babatoreye izo nshingano.

Ati: “Imiyoborere y’umudugudu ni ishingiro ry’imiyoborere y’Igihugu cyacu kubera ko niho ibintu byose bitangirira. Rero ni ishingano nziza kuri njyewe na bagenzi banjye cyane cyane nk’umugore ni akarusho. Biragaragaza rero ko abagore dufite agaciro n’akamaro mu miyoborere myiza y’u Rwanda.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, ahamya ko amatora y’inzego z’ibanze ashimangira ihame ryo kwimakaza imiyoborere iha umuturage ijambo mu bimukorerwa.

Ati: “Aya matora afite igisobanuro gikomeye mu miyoborere y’Igihugu cyacu kuko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 iba, Igihugu cyacu gishyiraho uburyo bw’imiyoborere; cyakoze amahitamo, gifata amahitamo yo kugira imiyoborere ishingiye ku muturage , ishyira umuturage ku isonga. Uburyo rero bwo kuyobora igihugu bwegereye umuturage kandi buha umuturage umwanya fatizo mu bimukorerwa byose, inzego z’ ibanze zibigiramo uruhare rukomeye cyane. Aya matora, ni ibyishimo, Abanyarwanda bakwiye kwakira aya matora bumva ko ari amahitamo y’igihugu cyacu.”

Muri aya matora kandi hanatowe ibyiciro byihariye; abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore n’iy’urubyiruko ku rwego rw’umudugudu.

Abakorerabushake ba komisiyo y’Igihugu y’amatora babanje kurahira mbere y’uko itora ritangira
Amatora yo ku wa 24 Ukwakira, yakozwe mu buryo butaziguye

Mubirigi Josephine watorewe kuyobora Umudugudu wa Gatare mu Kagari ka Kayumba mu Murenge wa Nyamata, agaragaza ko inshingano zo kuyobora umudugudu ari nziza ngo kuko ari cyo gipimo cy’imiyoborere myiza y’Igihugu
Mwiseneza Pacifique ni umwe mu bagore batorewe kuyobora umudugudu, avuga ko icyizere bamugiriye gituruka ku ruhare rw’umugore mu kugaragaza ko ashoboye

Higiro James watorewe kuyobora Umudugudu wa Rwimikoni II avuga ko yishimiye inshingano bongeye kumutorera

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Gatsibo: Kongera ibikorwaremezo biri mu byo abayobozi batowe bazitaho
Amatora

Gatsibo: Kongera ibikorwaremezo biri mu byo abayobozi batowe bazitaho

25/10/2026
Turabasaba Abayobozi bagiye gutorwa n’abamaze gutorwa kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage- Guverineri Rubingisa
Amatora

Turabasaba Abayobozi bagiye gutorwa n’abamaze gutorwa kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage- Guverineri Rubingisa

24/10/2026
Ngoma: Abayobozi batowe bibukijwe gushyira umuturage ku isonga
Amakuru

Ngoma: Abayobozi batowe bibukijwe gushyira umuturage ku isonga

24/10/2026
Abatowe i Matimba barajwe ishinga no kurwanya ibikorwa bitemewe byambukiranya umupaka
Amatora

Abatowe i Matimba barajwe ishinga no kurwanya ibikorwa bitemewe byambukiranya umupaka

24/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU