Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwashimiye abagore bahagarariye abandi ku rwego rw’Imirenge mu kwesa neza imihigo ya Mutima w’Urugo ya 2023-2024, Umurenge wa Ngeruka uza ku isonga n’amanota 93%.
Igikorwa cyo guhemba Imirenge yitwaye neza mu mihigo ya Mutima w’Urugo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 GicurasiKanama 2024, ubwo abagore bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku rwego rw’Akarere bahuriraga mu nama rusange y’inama
y’Igihugu y’Abagore yari igamije kungurana ibitekerezo.
Yari ifite insanganyamatsiko igira iti:“Umugore ushoboye mu muryango uteye imbere kandi utekanye.”
Umurenge wa Ngeruka ni wo wahize indi mirenge mu kwesa neza imihigo ya Mutima w’Urugo n’amanota 93%, Umurenge wa Mwogo waje ku mwanya wa kabiri n’amanota 92.3%, ukurikirwa n’Umurenge wa Ruhuha wagize amanota 91.5%. Ni mugihe Umurenge wa Gashora waje ku mwanya wa 14 n’amanota 77.4% ukurikirwa n’Umurenge wa Ntarama waje ku mwanya wa nyuma n’Amanota 76.8%.
Uwimana Claudette, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Ngeruka wabaye uwa mbere, avuga ko bishimiye intsinzi yo kwesa umuhigo wa Mutima w’Urugo bagahiga Imirenge yose igize Akarere ka Bugesera, ashima kandi ko ubuyobozi bw’Akarere bubaba hafi umunsi ku munsi mu bikorwa byabo biri mu muhigo ya Mutima w’Urugo.
Mugenzi we wo mu murenge wa Ruhuha, Uwingabire Grace nawe agaragaza ko umuhigo gushimirwa n’ubuyobozi bw’Akarere bibongerera imbaraga mu nshingano zo guhagararira abandi bagore. Yizeza kandi ko bazarushaho kwita ku guteza imbere umuryango muri rusange bakawurinda amakimbirane nkuko biri mu muhigo wa Mutima w’Urugo.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yagaragaje ko Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Bugesera bahagaze neza mu kwesa Imihigo ya Mutima w’Urugo, ariko avuga ko badakwiye kwirara ahubwo bakarushaho kwisuzuba aho bagize intege nkeya kugira ngo barusheho kunoza ibyo batakoze neza.
Ati: “CNF muhagaze neza mu bikorwa by’imihigo ya Mutima w’Urugo ariko ntimukwiye kwirara. Kuba mugera kuri byinshi ni buri umwe wese uba wabigizemo uruhare, akaba ari nayo mpamvu tubasaba gufatanya biri munsi kandi muhozaho kugira ngo ubwo bwinshi butange umusaruro.”
Ubusanzwe, umuhigo wa Mutima w’urugo harimo imihigo yo gukurikirana ingo mbonezamikurire, kwita ku isuku n’isukura mu ngo, kurengera ibidukukije, kurwanya amakimbirane mu muryango, guhugura abagore gukoresha ikoranabuhanga, kwizigama no guhanga imishinga ibyara inyungo no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato.






