Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma baravuga ko bishimira ko ikiyaga cya Sake gikomeje kwitabwaho mu rwego rwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibikudukikije kuko kibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2023 mu muganda usoza ukwezi wabereye mu murenge wa Sake, Akagari ka Gafunzo, umudugudu w’Isovu ku rwego rw’Akarere ka Ngoma aho hakozwe umuganda wo gutunganya umuhanda ureshya na km 4,5 wo ku nkengero z’ikiyaga cya Sake.
Abaturage bo muri uyu murenge baravuga ko umuganda wakorewe ku nkengero z’ikiyaga cya Sake muri metero 50 uvuye ku nkengero zacyo ari ikintu cy’ingenzi ku buzima bw’abahatuye.
Muragire Claudine ati: “Nishimiye iki gikorwa umurenge watugejejeho kugira ngo dukore umuganda twegereye iki kiyaga kuko ni byinshi dukuramo amafi tukayarya ariko ni na byiza kugikorera isuku impande zacyo, tukaba twishimye nk’abaturage kuko dukunda no kuhambuka cyangwa dutembereye, bajye bakomeza kutwegera kuko akenshi haba hari ibihuru byinshi bakanaharagira inka ariko hakwiye kubungabungwa.”
Habyarimana Claude ati: “Ibi bintu bisobanuye iterambere kubera ko uyu muhanda wacu udufitiye runini aho uhagereye twabonye iterambere cyane kuko ikiyaga cyacu cyari gitangiye kujya gikama, kuba kitacyongera gukama rero dusanga ari bintu bidasanzwe kandi na none gusabana n’umurenge wa Jarama byajyaga bigorana cyane none ubwo umuhanda ukozwe turishimye cyane bitavugwa.”
Twagirayezu Athanas ati: “Iki kiyaga cya Sake mubona gutya gikora ku mirenge ibiri uwa Jarama na Sake turashimira ubuyobozi bw’umurenge n’Akarere bwatekereje yuko badutiza amaboko bakaza kudufasha mu gikorwa cyo kubungabunga ibi bikorwa by’umuhanda n’ iby’ubukerarugendo iwacu.”
Depite Nyirahirwa Veneranda, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, wifatanyije n’aba baturage yavuze ko bari muri gahunda yo kwegera abaturage mu rwego rwo gusura ibikorwa by’ubukerarugendo n’imikorere yabyo.
Yagize ati: “Turi muri gahunda isanzwe y’inteko ishingamategeko yo kwegera umuturage ni gikorwa dukora kabiri mu mwaka kandi buri gikorwa kibaka gifite intego zihariye, muri uru rugendo rero aho turi hirya no hino mu turere dutandukanye igikorwa cya mbere twakoze ni ukwifatanya n’abaturage muri uyu muganda ariko dufite gahunda yo gusura ibikorwa by’ubukerarugendo tukareba n’imikorere na serivisi zitangwa n’amacumbi, ibindi tuzareba n’inganda nto n’iziciriritse kugirango turebe icyakorwa iterambere ry’Umunyarwanda ryihute.”
Akomeza agira ati “Nk’ibisanzwe iyo twaje kwegera abaturage tunareba n’ibibazo baduhaye ubushize n’ibyo twasigiye inzego ngo zibikurikirane aho bigeze bikemuka cyangwa se umurongo byahawe.”
Depite Nyirahirwa yavuze ko hakiri ikigereranyo cya 20% cy’ibibazo bitaracyemuka nubwo akenshi ibyinshi biba byarahawe umurongo, ibintu rimwe na rimwe biterwa n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga batarabihererwa uburenganzira kugira ngo bakemure ibyo bibazo, ibikenera ingengo y’imari n’ibisaba ubufatanye n’izindi nzego.
Muri uyu muganda Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie hatanze ubutumwa butandukanye burimo ubwo kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko adindiza iterambere ry’umuryango, kugira isuku aho batuye no ku mubiri, kwirinda kurarana n’amatungo, gukoresha ibicanwa mu buryo butangiza ibidukikije.









