MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Musa Fazil Harerimana yaciye amarenga ko umuhanda Gahembe-Kindama ugiye gushyirwamo kaburimbo

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
28/05/2023
Depite Harerimana yavuze ko uyu muhanda uzashyirwamo kaburimbo mu minsi mike iri imbere

Depite Harerimana yavuze ko uyu muhanda uzashyirwamo kaburimbo mu minsi mike iri imbere

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Sheikh Musa Fasil Harerimana yijeje abaturage b’Akarere ka Bugesera bakoresha umuhanda uhuza imirenge ya Nyamata, Musenyi na Mareba ukagera ku muhanda wa Kaburimbo  wa Kibugabuga-Shinga-Gasoro ko uri mu mihanda iteganywa kubakwa mu gihe cya vuba.

Ibi Sheikh Musa Fasil yabitangarije MUHAZIYACU kuri uyu wa 27 Gicurasi 2023 ubwo itsinda ry’Abadepite bifatanyaga n’abaturage bo mu Kagari ka Nyagihunika mu Murenge zwa Musenyi mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi.

Ubwo yagarukaga ku busabe bw’abaturage bwo kubakirwa umuhanda wa kaburimbo, Sheikh Musa Fasil Harerimana yagize ati: “Uyu muhanda uri mu mihanda yanditswe igomba kuba iri gutegurirwa inyigo kugira ngo izubakwe, izi kaburimbo zombi zihuzwe. Ku makuru dufite ni uko uyu muhanda uzagabanya urugendo rurerure rw’abantu bakoreshaga baca muri ibi bice.”

Akomeza agaragaza zimwe mu mbogamizi zabayeho zituma ugejeje iki gihe utarashyirwamo kaburimbo.

Ati: “Ni ukuvuga yuko uri mu mihanda izubakwa ariko ikibazo ni ukuvuga ngo izubakwa ryari? Ni uko bikeneye ingengo y’imari nyinshi; n’igihugu kivuye mu bibazo isi yose yagize by’ubukungu bwahungabanye kubera icyorezo cya Covid 19, ukongeraho n’ibindi bibazo by’ubukungu byahungabanye”

Gashirabake Celestin ni umuturage wo mu murenge wa Musenyi mu Kagari ka Nyagihunika, yagaragaje ko uyu muhanda mu gihe uzaba ushyizwemo kaburimbo uzabageza ku iterambere ngo kuko ukoreshwa n’abatari bake

Ati: “ Uyu muhanda nibawudushyiriramo kaburimbo bizadushimisha kuko hari iterambere uzatugezaho. Mu by’ukuri ni umuhanda dukoresha cyane kuko udufasha ubuhahirane hagati ya Nyamata, Musenyi na Mareba, utibagiwe ko uduhuza n’imirenge yo mu gice cya Ngenda kuko haca imodoka zerekeza mu ko Majyepfo y’igihugu.”

Uwamugira Lisette utuye mu kagari ka Nyagihunika na we ashima icyizere bahawe n’abadepite cy’uko bagiye kwegerezwa umuhanda wa Kaburimbo.

Ati: “Nongeye kwishimira amakuru duhawe n’abadepite badusuye yo kuba batugaragarije ko uyu muhanda uzwi kandi ko utekerezwa gushyirwamo kaburimbo. Rwose ni amakuru yatwubatse kuko akenshi tujya tubyumva ko uyu muhanda uzashyirwamo kaburimbo ariko tukagira ngo ni ibihuha, ariko ubwo abadepite babiduhamirije dushize imatsiko.”

Meya w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard na we ashimangira ko ibikorwaremezo birimo umuhanda ari bimwe mu byo abaturage baba bakeneye ku buyobozi kugira ngo nabo babashe kubona aho bahera biteza imbere mu yindi mishanga, yijeje abaturage ko nubwo bitakunze muri uyu mwaka w’ingengo y’imari itaha ngo bizakunda.

Umuhanda Gahembe- Kindama wa kirometero 18, ni umwe mu mihanda ikoresha n’abagenzi batari bake kuko unyuramo imodoka zitwara abagenzi bihoraho bava Nyamata berekeza mu mirenge ya Ruhuha na Nyarugenge ndetse no mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ni umuhanda kandi witezweho kugabanya urugendo rw’abanyuraga mu muhanda wa Kaburimbo wa Kibugabuga Shinga Gasoro bavuye Nyamata berekeza mu mirenge igize igice cya Ngenda, ni ukuvuga imirenge ya Kamabuye, Ngeruka, Mareba, Ruhuha, Nyarugenge na Shyara, aho bagenda ibirometero bigera kuri 60.

Depite Harerimana yavuze ko uyu muhanda uzashyirwamo kaburimbo mu minsi mike iri imbere

Hakozwe umuganda muri uyu muhanda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Hatangijwe ubukerarugendo bwo gusura ahantu nyaburanga(Amafoto)

Kirehe: Hatangijwe ubukerarugendo bwo gusura ahantu nyaburanga(Amafoto)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU