Abantu bataramenyekana bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rukira batemye ikimasa cya Ntakarutimana Jean Paul w’imyaka 32 maze batwara amaguru n’amaboko y’icyo kimasa, basiga igihimba ndetse n’umutwe.
Ibi byabaye ku cyumweru tariki 18 Mutarama 2026 mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Buliba, Umurenge wa Rukira.
Umugabo witwa Ntakarutimana Jean Paul w’imyaka 32 yageze mu kiraro cye kiri mu mubande kure n’umudugudu asanga abantu bataramenyekana babaze icyo kimasa batwara amaguru n’amaboko y’icyo kimasa, basiga igihimba ndetse n’umutwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga Josue yabwiye MUHAZIYACU ko bamenye amakuru y’uko byagenze mu gitondo.
Yagize ati “Twasanze bayitemye yari afite inka ku kiraro kure y’umudugudu, twasanze bayitemye batwara amaguru n’amaboko ikindi gice bagisiga aho ngaho, gusa twayitwitse ariko turi mu iperereza.”
Yakomeje avuga ko hari inyama zafashwe bakeka ko arizo zatemwe kuriyo nka bityo ko amakuru bamenya batumenyesha.
Yavuze ko bagiye kuganira n’abaturage ku kijyanye no gukura amatungo ku gasozi bakayazana hafi aho yacungirwa umutekano byoroshye, kuko inka yishwe nta mushumba yagiraga aho yari.
Yavuze ko bazanakangurira abafite ibiraro mu mubande ko bajya baharaza abashumba mu rwego rw’Umutekano w’amatungo yabo.






